Nyamasheke: Ngo nta mpungenge zihari mu kwesa imihigo ya 2013-2014

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste aratangaza ko nta mpungenge zihari mu kwesa imihigo ya 2013-2014 ngo kuko mu gihe cy’amezi atandatu arangiye, imihigo yose iri ku gipimo gishimishije kandi ngo imihigo ijyana n’ubukangurambaga igiye kongerwamo imbaraga kurushaho.

Ibi Habyarimana yabitangarije Kigali Today tariki ya 14/01/2014 ubwo yari mu bikorwa by’igenzura ku ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ya 2013-2014 mu mirenge y’aka karere bijyana no kongerera ubumenyi n’ubushobozi abakozi bo kuri izo nzego kugira ngo babashe gukora ibiteza imbere abaturage kurushaho.

Iki gikorwa cyo kuzenguruka imirenge yose harebwa aho imihigo igeze kigamije gusuzuma niba koko imihigo ishyirwa mu bikorwa uko bikwiye, ari na byo bitanga ishusho y’uko imihigo ihagaze.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste avuga ko muri rusange imirenge 5 yose bamaze kunyuramo, igeze ku gipimo gishimishije ku buryo ngo n’ibishingiye ku bukangurambaga bikigaragara ko biri hasi, biri ku gipimo cyo hejuru ya 50% nubwo ngo hifuzwaga ko byazamuka kurushaho.

Yongeraho ko icyizere cyo kuyesa ijana ku ijana gihari kuko ngo mu mezi atandatu atambutse, ibigomba gutangirwa amasoko byararangiye, ndetse imirimo ikaba yaratangiye.

Aha, harebwaga aho Umushinga wa Ninzi Guest House yubakwa mu murenge wa Kagano ugeze.
Aha, harebwaga aho Umushinga wa Ninzi Guest House yubakwa mu murenge wa Kagano ugeze.

By’umwihariko ngo aho bagiye gushyira imbaraga kurushaho ni mu bukangurambaga bujyanye n’imihigo y’ingo ijyana n’ubwisungane mu kwivuza, gutekesha “Rondereza” ndetse n’ibindi bikorwa by’isuku mu ngo hirya no hino mu mirenge igize aka karere.

Habyarimana avuga ko ubwo bukangurambaga na bwo bizeye ko bugiye gukorwa kandi bukagira umumaro kuko ngo mu bikorwa byo kuganira n’abakozi bo mu nzego z’imirenge n’utugari bagenda bageramo, hazamo no kubongerera ubumenyi kandi ngo nibakurikiza inama bagiriwe bizagira umumaro mu kwesa imihigo.

Mu byishimirwa kurushaho kugeza ubu, harimo imihigo ijyanye n’ubuhinzi ndetse n’ibikorwa remezo nk’amashuri, Inzu ya Mwalimu ndetse n’ibindi bikorwa remezo by’abikorera bitandukanye.

Abayobozi bo ku nzego z’imirenge n’utugari basabwa kwegera abaturage mu midugudu hagamijwe gukora isuzuma ry’ingo ngo kuko hari imidugudu imwe ugeramo ugasanga abaturage babashije kugera ku bikorwa by’imihigo yabo nyamara wagera mu yindi midugudu ugasanga baracyasinziriye.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka