N’ubwo bane batabona, batunze umuryango wabo kubera kudoda

Niyodusenga Anita, utuye mu murenge wa Muganza akarere ka Nyamasheke ubana n’ubumuga bwo kutabona no kutavuga hamwe n’abavandimwe be 3 bahuje ubumuga ngo babashije guhindura imyumvire none ubu batunze umuryango wabo babikesha ubudozi.

Bamwe mu bafite ubumuga bahinduye imyumvire ubu batunze imiryango yabo
Bamwe mu bafite ubumuga bahinduye imyumvire ubu batunze imiryango yabo

Mu karere ka Nyamasheke, abafite ubumuga baravuga ko nyuma yo guhindura imyumvire y’uko bagomba gufashwa ibintu byose, ubu bamaze kwiteza imbere binyuze mu kwibumbira mu makoperative no gutinyuka gukora imirimo bumvaga ko batakora.

Bagororuwanga Joel se w’aba bana, atuye mu murenge wa Kagano. Abana be bane bavukanye ubumuga bwo kutavuga no kutabona barabukurana kugeza magingo aya aho umuto muri bo ari hejuru y’imyaka 10.

Avuga ko kwita kuri aba bana byabanje kumugora dore ko byamusabaga kubitaho bose kandi nta n’umwe muri bo ubasha kugira icyo yimarira kubera ubu bumuga.

Nyuma yaho, umwe muri bo witwa Niyodusenga Anita yabonye uburyo bwo kwiga ubudozi mu kigo cy’imyuga gifasha abafite ubumuga cya Ngwinonawe Ntendezi kiri mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke.

Amahirwe yaje kumusekera, ubwo yajyaga muri imwe mu makoperative yitwa TTCM maze binyuze muri World vision ku nkunga ya ambassade ya Suede mu Rwanda baterwa inkunga bagura ibikorwa.

Kuri ubu umuryango wa Bagororuwanga uvuga ko babasha gukorera muri iyi koperative nibura 50,000 by’amafaranga y’u Rwanda mukwezi kandi bakidodera imyenda bambara batagombye kuyigura.

Bagororuwanga agira ati "N’iyi shati nambaye ni uyu wayidoze, kandi amfasha no kubonera umuryango wacu ibiwutunga"

Mu myaka itatu ishize aba baterankunga bakorera mu karere ka Nyamasheke barashima imikoranire yabo n’inzego zinyuranye mu Rwanda bakaba bizeza ko bizakomeza kugenda neza no mu cyiciro gikurikiyeho cy’indi myaka cumi n’itanu bagiye kuhakorera.

Guverineri w’intara y’uburengerazuba Munyantwali Alphonse, ashingiye ku rugero rwa Bagororuwanga n’umuryango we, asaba n’abandi baturage gukora, buri wese agaharanira kugira icyo yigezaho atishingikirije ku nkunga.

Ati"uyu mushinga ntuzabafasha mwese. Abo utazageraho murasabwa kurebera ku bagize aho bagera namwe mukiteza imbere"

Muri iyi myaka 3 Core project yafashije aba baturage guhanga imirimo 9406, amatsinda yo kubitsa no kugurizabya 1518, koperative 92 z’urubyiruko n’abagore, miliyoni zisaga 400 zagurijwe abaturage bagaragaje imishinga yabo, ibi byose bikaba kwari ugufasha aba baturage guhanga imirimo idashingiye ku buhinzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka