Nyamasheke: Hamuritswe ibyagezweho umwaka ushize n’ibizakorwa n’uwukurikiyeho

Abaturage n’abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyamasheke beretswe ibyo babashije kugeraho muri 2011/2012, banerekwa ibikubiye mu mihigo basabwa kwesa muri 2012-2013, mu nteko y’akarere yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 31/08/2012.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke, Ndagijimana Jean Pierre, yavuze ko bishimira ibyo bagezeho agashimira abafatanyabikorwa n’abaturage bagaragaje ubufatanye, bigaragazwa n’amanota bagira agenda yiyongera.

Yagize ati: “Muri rusange turushaho gukora nk’uko amanota abigaragaza”.

Mu mwaka ushize hibanzwe ku guhuza ubutaka hanahingwa igihingwa kimwe, ibikorwa remezo nk’amashanyarazi, amazi n’amasoko ya kijyambere byitabwaho, mu burezi hubakwa ibyumba by’amashuri no mu buzima n’umuco bakaba barageze kuri byinshi.

Muri 2012-2013, abaturage batangarijwe ko basabwa gutera inkunga mu gushyira mu bikorwa imihigo bahize ikubiye mu bintu bitandukanye, nko guhuza ubutaka hahingwa igihingwa kimwe no kuzamura umusaruro, gutura ku midugudu, gufata neza no ibikorwaremezo.

Akarere kahize kuzamura ireme ry’uburezi muri rusange, kuzamura ubuzima bwiza bw’abaturage ndetse no gufasha abatishoboye.

Kahize kandi gutanga serivisi nziza no guteza imbere ikoranabuhanga mu mitangire yazo, gukemura ibibazo by’abaturage no gukaza umutekano, kandi bakajya bagaragariza abaturage ibyo babakorera.

Kugira ngo ibi byose bigerweho, inteko y’akarere yasabwe kuzabigiramo uruhare rufatika kandi bakongera igihe cyo gukora kuko ari bumwe mu buryo buzafasha kwesa imihigo.

N’ubwo akarere ka Nyamasheke gakomeje kugenda gasubira inyuma mu myanya mu kwesa imihigo kakaba katabyishimira, gashimishwa n’uko amanota gatsindiraho akomeje kugenda azamuka.

Muri 2009-2010 kabaye aka mbere kagira amanota 79,3%, mu mwaka wa 2010-2011 kabaye aka kabiri n’amanota 89,4%, naho uyu mwaka wa 2011-2012 kakaba karaje ku mwanya wa gatanu gafite amanota 93,2%.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka