Nyamasheke: bwa mbere abatuye ikirwa cya Mushungu babonye ubwato bwa moteri

Abatuye ku kirwa cya Mushungu kiri mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke babonye ubwato bwa moteri, nyuma y’igihe kinini bakoresha ubwato bushaje.

Abatuye ku kirwa cya Mushungu biruhukije nyuma yo guhabwa ubwato bushya buzajya bubafasha kunoza ingendo
Abatuye ku kirwa cya Mushungu biruhukije nyuma yo guhabwa ubwato bushya buzajya bubafasha kunoza ingendo

Ikirwa cya Mushungu kimwe mu birwa umunani biri mu kiyaga cya kivu ku ruhande rwa Nyamasheke.

Ni cyo cyari gisigaye mu kutagira ubwato bubafasha kwambuka, ugereranije n’ibindi kuko abagituye bari bagikoresha ubwato bw’ingashyo.

Ababyeyi bajya kubyarira hakurya, kimwe n’abarema amasoko yaho babaye aba mbere mu kwishimira ubu bwato, nk’uko uwitwa Nyaminani Claire abitangaza

Agira ati “Mu minsi yashize twari mu bwato bushaje buriyubika ku bwamahirwe turoga ibintu turabita tugera mu rugo Amahoro.

“Izo mbogamizi turizera ko zizagabanuka. Ttuzajya tujya kwa muganga ku gihe. Buzaba nk’imbangukiragutabara izajya idufasha mu rugendo.”

Abaturage n
Abaturage n’abayobozi bagendeye muri ubu bwato bagerageza kureba imikorere yabwo

Abanyeshuri baba kuri iki kitwa barangije amashuri abanza, nabo bibazaga uko bazakomeza ay’isumbuye.

Mbonyimana Joel ni umwe mu banyeshuri umunani gusa babashije gukomeza mu gihe bari 29. Abandi babivuyemo kubera uko kugorwa no kwambuka.

Ati “Bamwe bacikaga amashuri bakigira kwirobera andi bakagira ubute bwo guhora Babura uko bambuka ishuri bakarireka.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akarere ka Nyamasheke Niyibizi Ntabyera Hubert, yabasabye kubufata neza kugira ngo buzaveho n’ubundi bakomeze biteze imbere.

Ati “Icyo tubasaba ni uko babukoresha neza bakumva ko ari umutungo wabo bakabubyaza umusaruro, bugafasha abana kujya ku ishuri, bugafasha ababyeyi kujya kwa muganga akarusho mu bihe biri imbere bakabubyaza ubundi.”

Aba baturage bavuga ko impanuka bahuraga nazo kubera mu kiyaga amato ashaje zigiye kugabanuka
Aba baturage bavuga ko impanuka bahuraga nazo kubera mu kiyaga amato ashaje zigiye kugabanuka

Ubwato aba baturage bahawe ni bushya kandi bwa moteri bukaba bufite agaciro ka miliyoni 5Frw.

Bwazanye n’imyambaro 35 ikingira impanuka mu mazi ndetse na litilo 100 za lisansi y’ubuntu. Lisansi izajya ibukoresha izajya iva mu mafaranga abaturage bazajya bishyura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akarere ka Nyamasheke Niyibizi Ntabyera Hubert

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.