Nyamasheke: Batangiye ari abakene none barifuza gupiganira amasoko akomeye
Itsinda ry’abaturage batuye mu murenge wa Karengera bagakorera ibikorwa byabo mu mudugudu wa Nyagashikura bavuga ko bageze igihe cyo gushaka uko bapiganira amasoko y’ibikorwa bakora mu gihe batangiye ari abakene cyane ndetse nta n’icyizere bafite ko hari aho bazagera.
Aba baturage batangiye ari abantu 33 ariko ubu basigaye ari 27 bavuga bamaze kugera ku bikorwa by’indashyikirwa ndetse ko bamaze kubona ko no gukira bishoboka, ko bisaba gusa gutinyuka ugakora ibyo wibwiraga ko ari bito bikagenda bikura bikaba binini.
Musabyimana Anathalie ukuriye iryo tsinda ryitwa “Duhuzumugambi” avuga ko batangiye bafite abakecuru n’abasaza batishoboye, bafitemo abafite ubumuga ndetse n’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ku buryo bagitangira nta cyizere babonaga mu bihe biri imbere.
Agira ati “twatangiye dusaba umusanzu w’amafaranga 500 mu cyumweru turamanura tugera kuri 400 nabwo arabura, twiyemeza kugira umusanzu w’igiceri cy’ijana mu cyumweru, nabyo byaragoranaga kuko bose siko bayabonaga ariko ubu dufite ibikorwa bikomeye kandi mu isanduku yacu harimo ibihumbi bisaga 300”.

Musabyimana avuga ko igihe kigeze ngo biyambaze amabanki abahe amafaranga menshi ndetse bitume babasha kujya ku isoko rinini kuko bamaze kugira abahanga benshi n’ibikorwa bifatika.
Agira ati “kugira ngo twagure itsinda ryacu twahaye amahugurwa abagize itsinda, bamwe biga gusokoza abantu, abandi biga gukora amasabune n’ibindi ku buryo ubu dukeneye kwereka abandi ubumenyi bw’ibyo tumaze kugeraho”.
Musabyimana avuga ko basigaye bakora amasabune y’ubwoko bwose yaba ay’amazi ndetse n’akomeye ku buryo bifuza kuba bajya bapiganira amasoko nk’abandi ba rwiyemezamirimo.
Litiro imwe y’isabune bayigurisha amafaranga 1000 mu gihe ushatse ijerekani cyangwa akajerekani gato nabyo bafite ubushobozi bwo kubitanga, isabune ikomeye bayigurisha amafaranga 500.
Duhuzumugambi ni itsinda ryatangiye mu mwaka wa 2013 mu kwezi kwa kanama, rikaba rikorana n’umushinga wa Handicap International ukorera mu karere ka Nyamasheke.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|