Nyamasheke: Barasabwa gusezerera amashyiramwe adakura
Abaturage batuye mu Karere ka Nyamasheke cyane cyane abibumbiye mu mashyirahamwe, mu matsinda cyangwa se mu makoperative atandukanye, barasabwa gutera intambwe bakamenya uburyo bw’imicungire y’ibyo babamo, bagasezera gukora ntacyo bunguka kigaragara.
Ibi babisabwe mu mahugurwa bahabwa n’umushinga wa Handicap international ukorera mu Karere ka Nyamasheke, ku wa kabiri tariki 19 Gicurasi 2015, ubwo bigishwaga kumenya uko bacunga umutungo, kumenya kubarura imari no gukorana kw’inzego zigize itsinda.
Surwumwe Jean Claude, umukozi wa Handicap International ushinzwe kongerera ubushobozi amashyirahamwe n’amakoperative akorana n’uyu mushinga, avuga ko basanze hari amashyirahamwe menshi abaho ariko ugasanga imyaka irashira indi igataha ntacyo yiyungura ndetse adakura habe na mba.

Ibi ngo biterwa n’imicungire mibi y’abagize itsinda, kutamenya gucunga umutungo no kutamenya ibyo bashinzwe akenshi bituruka ku bumenyi budahagije.
Agira ati “Turigisha amatsinda dukorana nayo kumenya itandukaniro rya koperative n’amashyirahamwe, kumenya uko abantu binjizwa cyangwa basezerwa muri koperative, uko babona ibyangombwa ngo babe koperative, ndetse bakaba bazi uko inzego zabo zikorana. Ibi bituma babasha kwigenzura bakamenya gucunga umutungo wabo, kutabimenya bituma koperative cyangwa itsinda ribaho nyamara ugasanga ridakura, ntacyo rigeraho gifatika”.

Nirere Clainie, umwe mu bakorana n’umushinga wa Handicap International uba muri koperative iboha imipira yo kwambara, avuga ko bamaze kubona ko hari ibintu byinshi bakoraga bakabaho ariko ukabona batava aho bari kubera kutamenya aho bari kuva n’aho bajya.
Agira ati “Ntitwari tuzi uburyo inzego zirutana muri koperative n’uburyo zigenzurana, byari bigoye kumenya uko twandika mu gitabo cy’isanduku n’icya banki n’ibindi. Ibi biratudindiza ugasanga turakora ariko ugasanga ntacyo tugeraho gifatika”.
Handicap Interanationa ifasha amatsinda akorana nayo mu kubona ibyangombwa bituma yitwa koperative, kongerera ubushobozi abakorana nayo mu bijyannye n’ubumenyi bwo kumenya gucunga ayo matsinda akenshi aba agizwe n’abatishoboye, ndetse bakabatera inkunga ishobora kugera kuri miliyoni imwe n’igice.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|