Nyamasheke: Abazimurwa ahazubakwa isoko rya Rugari bahumurijwe ku bijyane n’ingurane

Intumwa za Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ziri kumwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke, kuri uyu wa 28/11/2013 baganiriye n’abaturage bo mu kagari ka Rugari mu murenge wa Macuba batuye ahazubakwa isoko ryambukiranya imipaka rya Rugari maze babasaba kugira uruhare mu kwiyubakira iri soko.

Intego y’uru rugendo yari ukugira ngo abaturage bazimurwa n’ibikorwa byo kubaka isoko bateguzwe hakiri kare kandi bamenyeshwa ko mbere yo kwimurwa bazabanza guhabwa ingurane ikwiriye.

Muri aka gace ka Rugari mu murenge wa Macuba, bigaragara ko hari isoko rikomeye ry’Abanyekongo baza kuhatundira amatungo maremare n’amagufi ndetse n’imyaka, ariko iri soko ngo rikaba ritagendaga neza bitewe n’uko ayo masoko atatanye.

Abaturage bazimurwa bahumurijwe ko bazabanza guhabwa ingurane ikwiriye.
Abaturage bazimurwa bahumurijwe ko bazabanza guhabwa ingurane ikwiriye.

Uretse inyubako n’ibikorwa remezo biteye imbere bitegerejwe kubakwa mu isoko rya Rugari, iri soko rifite akarusho kuko rigiye kubakwa ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ku buryo abanyamahanga bazajya bahahiramo ibicuruzwa n’amatungo bazajya bahita babipakira mu bwato ako kanya bitabagoye bakabyambukana.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Bahizi Charles avuga ko nyuma y’uko Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ikoze inyigo y’iri soko, basanze ari ngombwa kuganira n’abaturage kugira ngo iyi gahunda bayigire iyabo kandi abaturage bakamenyeshwa ko mbere yo kwimurwa ahazubakwa isoko bazabanza guhabwa ingurane ikwiriye.

Karangwa Cassien, umukozi wa MINICOM ushinzwe gukurikirana Intara y’Iburengerazuba avuga ko bagaragarije abaturage umushinga w’isoko ryambukiranya imipaka rya Rugari kugira ngo ubwo ibikorwa bizaba bitangiye bazabe babizi kandi babigire ibyabo.

Aka gace kagenda kagakora ku Kiyaga cya Kivu ni ko kagiye kubakwaho isoko ryambukiranya imipaka rya Rugari mu karere ka Nyamasheke.
Aka gace kagenda kagakora ku Kiyaga cya Kivu ni ko kagiye kubakwaho isoko ryambukiranya imipaka rya Rugari mu karere ka Nyamasheke.

Bwana Karangwa ashishikariza abaturage b’aka karere kumva ko ibikorwa ari ibyabo kandi bagasabwa guhuza ubushobozi kugira ngo biyubakire ibi bikorwa kuko bizatanga umusaruro ushimishije mu gihe bazaba bahuje iri soko kandi bakarihuriza ahantu hari ibikorwa remezo bifatika.

Abaturage b’akarere ka Nyamasheke, by’umwihariko abo mu murenge wa Macuba bagaragaza icyizere bafite muri iri soko ngo kuko rizabaha amafaranga menshi.

Abaturage twabashije kuganira na bo, barimo abasanzwe bahakorera ubucuruzi kuva nko mu myaka 30 ishize, ntibashidikanya ku nyungu zizava muri iri soko mu gihe rizaba ryubatswe mu buryo bwiza kandi rihurijwe hamwe.

Isoko rya Rugari rizubakwa hafi y'Ikiyaga cya Kivu ariko ritabangamiye ibidukikije nk'uko amabwiriza abisaba.
Isoko rya Rugari rizubakwa hafi y’Ikiyaga cya Kivu ariko ritabangamiye ibidukikije nk’uko amabwiriza abisaba.

Bamwe muri bo ni Nyiringabo Adrien na Karege Jonas, bemeza ko n’ubusanzwe muri aka gace hari isoko rikomeye, aho bahahirwa n’Abanyekongo ariko ngo icyabyicaga ni uko wasangaga udusoko dutatanye ku buryo ahagurirwaga amatungo maremare hari kure y’ahagurirwa amagufi ndetse na ho hagatandukana kure n’ahahahirwa imyaka n’ibindi bikoresho.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka