Nyamasheke: Abakozi b’akarere bagabanyirijwe umushahara baratakamba
Bamwe mu bakozi b’Akarere ka Nyamasheke bandikiye ubuyobozi bw’akarere babusaba kurenganurwa nyuma y’uko basanze umushahara wabo waramaze kugabanurwa nyuma y’ivugururwa ry’inzego z’imirimo riherutse mu Karere ka Nyamasheke.
Aba bakozi bavuga ko binyuranyije n’amategeko yagengaga iri vugururwa ry’abakozi bakibaza impamvu ubuyobozi bwihutiye guhita bugabanya imishahara yabo kandi bigakorwa bitisunze amategeko.
Mu ibaruwa bashyikirije ubuyobozi bw’akarere ndetse bikanamenyeshwa ba minisitiri b’ubutegetsi bw’igihugu n’uw’abakozi ba leta, aba bakozi bavuga ko barenganyijwe kuko bari basanze bari ku ntera ya 4 mu cyiciro cya Kabiri n’icya gatatu bishingiye ku burambe basanze bafite.

Mu gushyira abakozi mu myanya aba bakozi basaga 11 bisanze bari mu cyiciro gikurikiyeho cya 5 diviziyo ya kabiri. Ibi ngo byasabaga ko abakozi babanza kugishwa inama bakemera kujya mu ntera bashyizweho batabyemera bagahembwa amezi 6 bahabwa 2/3 by’umushahara bari basanzwe bariho, hanyuma batabonerwa umwanya uhwanye n’uwo bariho bagahabwa imperekeza bagataha.
Nk’uko abo bakozi bakomeza babivuga mu ibaruwa yabo, bavuga ko ibaruwa ya minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo nomero 2976/19.23 yo kuwa 11 Ugushyingo 2014, yavugaga ko abakozi bashyizwe ku ntera ya 5 diviziyo ya 2 mu rwego rwo kunoza imihembere yabo abo bakozi bakomeza guhembwa uko byari bisanzwe.
Aba bakozi bavuga ko kuba ibi byose bitarubahirijwe habayeho amarangamutima bityo bagasaba gusubizwa umushahara wabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aimé Fabien, avuga ko atari akarere kagabanyije umushahara wabo kuko imyanya bari bariho yavuyeho, kandi ko batari guhemberwa imyanya badakoraho.
Gusa akavuga ko aba bakozi bari bafite amahitamo yo kureka imyanya bari bashyizwemo bagasezera bagahabwa imperekeza cyangwa bakemera guhemberwa imyanya mishya, ariko ngo ntibyagarukiye aho kuko bagiye kugisha inama muri minisiteri ishinzwe abakozi ba leta bakaba bagitegereje igisubizo.
Agira ati “Umukozi utari wishimiye intera yashizweho yari afite uburenganzira bwo gusezera agahabwa ibyo yemererwa n’amategeko cyangwa agakomeza akazi, kuba baremeye gukomeza akazi ni uko bemeraga ibijyanye n’akazi gashya, gusa twagishije inama minisiteri y’abakozi ba leta yatubwiye ko izadusubiza mu minsi ya vuba”.
N’ubwo aba bakozi bavuga ko bahembwe mu buryo budakurikije amategeko, bavuga ko ibi byatangiye guhera mu kwezi kwa kabiri ndetse n’ukwa gatatu, bagasaba ko babona igisubizo vuba bakamenya neza aho bahagaze mu kazi kabo.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko ubusobanuro ubuyobozi bw’Akare bwatanze kuri iri gabanuka ry’imishshsra burumvikana kabisa!
Ibi byivugurura henshi nyobozi yabyikinze inyuma yikiza abatayigezaho amaturo nabayibangamira muzindi nyungu hamwe kubigererayo bigaterwa ishoti. Nyaruguru byarabaye ubu byarabashobeye batangira kwirukana nyumango abandi babategeye kumanota bazabaha mukwa7!!! Ahandiseko bagihembwa ukobisanzwe Nyamasheke bibayenko kubwa Habyara si mu Rwanda!!!!!! Ahaaaa ngaho komisiyo nababishinzwe nibatabare abakozi muturere tumwe cyane za Nyaruguru naza Nyamasheke izo ndumva bikomeye!!!!
mana y’Isi!!! ibyo ni ibiki? nonese imyanya bari basanzweho ntikibaho cg bari bagiye mu mwanya badakwiye! ayo bahembwe bayagarure.
mana y’Isi!!! ibyo ni ibiki? nonese imyanya bari basanzweho ntikibaho cg bari bagiye mu mwanya badakwiye! ayo bahembwe bayagarure.