Nyamasheke: Abahinzi b’icyayi batashye inzu ya sacco yabo yatwaye miriyoni zisaga 26
Abahinzi b’icyayi bo mu mirenge ya Bushekeri na Ruharambuga batashye inzu igezweho biyujurije itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 26 ikazakoreramo Sacco yabo.
Bavuga ko byabafashije kwivana mu bukene bakabona inguzanyo ku buryo bworoshye bakongera umusaruro w’icyayi kandi bakiteza imbere.

Mu gutaha ku mugaragaro iyi nzu nshya izakoreramo Sacco y’abahinzi b’icyayi, kuri uyu wa 25 Kamena 2015, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Bahizi Charles, yasabye abahinzi b’icyayi kurushaho gukorana umurava kugira ngo igikorwa gikomeye bamaze kugeraho gikomeze gutera imbere aho gusubira inyuma.
Bahizi kandi yasabye abacunga iyi sacco guha agaciro abanyamuryango babo, babafasha kwiteza imbere, bakabonera inguzanyo ku gihe na bo bakaba inyangamugayo bakishyura neza.
Yagize ati “Amafaranga yanyu mwashyize aha muyabyaze umusaruro inzego zibahagarariye zikore neza mubone inguzanyo neza kandi ku gihe namwe mube inyangamugayo sacco yanyu ikomeze itere imbere”.

Simparingabo Anaclet, umwe mu bahinzi b’icyayi b’iyi Sacco Amizero, yavuze ko kuva bakwishingira sacco basigaye babona inguzanyo bitabagoye kandi bakiteza imbere.
Agira ati “Abana bacu basigaye biga bitabagoye, twabashije kubaka kubera inguzanyo twakuye muri Sacco yacu twashinze, iki ni igikorwa dukomeyeho kandi tuzakomeza gushyigikira”.
Nsengumuremyi Aaron, Umucungamutungo wa Sacco Amizero Gisakura y’abahinzi b’icyayi, avuga ko iyi sacco n’abandi batari abahinzi b’icyayi bashobora kuyigana. Ahamya ko imaze guhindura ibi bigaragara ubuzima bw’abanyamuryango bahinga icyayi.

Agira ati “Nk’abanyamuryango b’iyi sacco hari amafaranga tubagenera buri gihembwe kandi bakaba bashobora kubona inguzanyo ku buryo bworoshye bakiteza imbere, nk’uko ar’ iyabo barayigana kandi benshi bamaze kugera ku bikorwa bifatika”.
Iyi Sacco Amizero Gisakura y’abahinzi b’icyayi yashinzwe mu mwaka wa 2011, ifite abanyamuryango basaga ibihumbi 2, buri umwe akaba yaratangaga ibihumbi 15 nk’umugabane shingiro w’iyi koperative yabo.
Iyi Sacco imaze guha abayigana inguzanyo igera kuri miliyoni zisaga 250 z’amafaranga y’ u Rwanda.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|