Nyamagabe: Umuganda rusange w’ukwezi kwa kane wagize agaciro gasaga miliyoni 12
Mu gihe hategurwa umuganda rusange usoza ukwezi kwa gatanu uzaba tariki 25/05/2013, raporo y’umuganda usoza ukwezi kwa kane wakozwe tariki 27/04/2013 igaragaza ko imirimo yakozwe ndetse n’ubwitabire bw’abaturage byagize agaciro k’amafaranga miliyoni 12 ibihumbi 416 n’amafaranga 900.
Mu muganda rusange usoza ukwezi kwa kane hakozwe imirimo yo gusibura imihanda ku burebure busaga ibirometero 155, gusibura imiryanyasuri ku buso bwa hegitari 19.5, gusiza ibibanza 14 byo kubakamo inzu z’abarokotse Jenoside ndetse no gusukura inzibutso za Jenoside ku buso bwa kimwe cya kabiri cya hegitari.

Iyi raporo y’umukozi ushinzwe ubutegetsi no kwegereza abaturage ubuyobozi ari nawe ufite umuganda mu nshingano ze, Kalisa Alphonse, kandi yerekana ko ubwitabire muri uwo muganda bwabaye ku kigereranyo cya 74,2% by’abaturage bose bagejeje igihe cyo gukora umuganda.
Nyuma y’uyu muganda kandi hanatanzwe ubutumwa butandukanye ku baturage harimo gukomeza gufata abacitse ku icumu mu mugongo, gukaza umutekano, imyiteguro ku kwizihiza umunsi w’umurimo, gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2013-2014 ku gihe, kwipimisha SIDA ku bushake no gukumira ubwandu bushya, abaturage batanga ibitekerezo ndetse hanakemurwa ibibazo.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|