Nyamagabe: Kwikorera imashini zibaza byateje imbere abakora mwuga wo kubaza
Bamwe mu bakora umwuga wo kubaza no gusudira baretse gukoresha ibikoresho gakondo bihangira umurimo wo gukora imashini zikoresha amanyashanyarazi none baravuga ko byaratumye babasha kwiteza imbere.
Gukoresha ibikoresho gakondo kubakora umwuga w’ububaji ndetse no gusudira ngo byatumaga umurimo wabo utanoga, ariko aho batangiriye gukora imashini zibaza n’izisudira ngo n’ibikoresho bakora byongererewe agaciro.

Charles Bizimana, umwe mu bakora umwuga wo gusudira no kubaza mu Murenge wa Gasaka, Mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko igitekerezo cyo gukora imashini zibaza yagitewe n’uko ibikoresho byifashishwaga mbere nta musaruro byatangaga.
Agira ati “Nabanje kuba umubaji usanzwe ukoresha urukero rw’intoki, inyundo amaranda nk’uko bisanzwe, nyuma y’aho naje gusanga ntabona umusaruro uhagije, ngenda ndeba uko bakora imashini nanjye ndabyiga ndavuga nti ‘ubwo nzi kubaza no gusudira nta cyananira’.”
Akomeza avuga ko bitewe n’ubushobozi buke yatangiye agura icyuma ku kindi kugeza igihe bigwiriye kandi akanifashisha ibyuma benshi bakeka ko nta kamaro bifite biba byajunywe.
Ati “Natangiye ntafite ubushobozi ariko nkajya mfata amafaranga make make nkagura ipiyesi imwe nkayibika, hakaba igihe nyimarana n’amezi atatu noneho igihe cyagera nkabona imashini ndayitunganije, yamara kurangira nkabona impaye umusaruro uhagije.”

Uyu mugabo akaba yarabashije no kwigisha bamwe mu rubyiruko bagera kuri 45 ku bufatanye n’akarere n’ibindi bigo bya Leta mu rwego rwo gutezimbere umurimo no kurwanya ubushomeri.
Yves Ntirenganya, umwe mu bo yigishije, avuga ko uwize imyuga atabura ikimutunga kandi nk’urubyiruko bibarinda kwirirwa bicaye cyangwa kuba bajya mu zindi ngeso mbi.
Agira ati “Iyo umuntu yigishijwe hari byinshi bihinduka mu buzima bwe, si kimwe nk’uwirirwa yicaye. Nize gusudirano kububaji. Kwirirwa wicaye ntacyo byakugezaho usibye kwirirwa wanduranya n’abantu, ukiba n’ibindi.”
Kwitabira imyuga bikaba bikomeje gufasha urubyiruko n’abaturage muri rusange kuko kubona amafaranga bitabasaba igihe kinini ugereranije n’ubuhinzi cyangwe n’ubworozi.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
muraho neza,
nabona nte number ye ngo mwisabire service ko nanjye ndi umubaji nkaba nkorera i Kigali nkaba mukeneyeho inkunga y ibitekerezo
murakoze