Nyamagabe: Kubumba inkono bimubesheho kandi bimurinda gusabiriza
Jeannette Mushimiyimana wasigajwe inyuma n’amateka, abeshejweho no kubumba inkono kandi bimurinda kuba yasabiriza, kuko abasha kubona imyenda yo kwambara akabasha no gukuramo ikimutunga.
Bamwe mu batishoboye basigajwe inyuma n’amateka batuye mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Nyabivumu, umurenge wa Gasaka, akarere ka Nyamagabe, batunzwe n’umwuga wo kubumba inkono n’ibindi bikoresho biva ku ibumba bitandukanye.

Mushimiyimana, umwe mu basigajwe inyuma n’amateka avuga ko kubumba inkono bimufasha kubona ibikoresho by’ibanze umuntu akenera muri munsi.
Agira ati “Uyu mwuga uramfashije kuko ntajya gusaba, nkuramo umwenda, nkakuramo icyo kurya, ubundi inkoro imwe tuyigurisha 200 cg 150, ubwo urumvako ayo atari amafaranga ahagije, ariko umuntu bituma ataburara cyangwa ngo ajye kwiba mu mirima y’abantu.”

Twifuje no kumenya niba umwuga bakora ntarundi rwego bifuza ko ugeraho, batubwirako babyifuje bakanahugurwa mu kunoza ubukorikori bwabo ariko ko bacitse integer kubera ibura ry’amasoko.
Jeannette akomeza ati “ Twabuze isoko duhita ducika intege, duhita twiyizira hano mu rugo kwibumbira zino nkono ngo tujye dutora 200, naho ubundi tubonye isoko, uwo mushinga twawukomeza, amavasi twayabumbaga utuntu twose tw’imitako twatubumbaga ariko kubera nta soko twahise tubyihorera kubikora.”

Ubuyobozi bw’umurenge bwari bwahuguye aba baturage mu kunoza ibihangano byabo no guhanga ibishya bigendanye n’igihe, buravugako icyatumye ibihangano byabo bitagurwa nkuko babyifuzaga ari uko ntaho ku bicururiza hari hahari bimwe bikanyagirwa ibindi bikangirika.
John Bayiringire, umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gasaka yagize ati “ Ubu twamaze kububakira inzuru ijyanye n’igihe, ifite ibyangombwa byose, bazjyamo kandi bagashyiramo ibihangano byabo bitanyagirwa, dutegerejeko inzu yuzura kugira ngo babone aho bakorera hatunganye.
Uyu mushinga wo kubaguhura ukaba warufite ibyiciro bitandukanye birimo, kubabumbira hamwe muri koperative, bakigishwa, bakanashishikarizwa ibyiza byo gukorera hamwe kandi ko icyiciro cya nyuma cyari gisigaye kwari ukubashakira amasoko.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
kuba bimutunze ahubwo abikomeze kuko gusabiriza si byiza nubwo waba ubona anganhe ariko apfa kuba avuye mu maboko yawe