Nyamagabe: Ikiraro cya Rwondo gikemuye byinshi ku baturage ba Nkomane na Mushubi

Nyuma yo kumara imyaka irenga ibiri abaturage b’imirenge ya Mushubi na Nkomane batorohewe no kwambuka umugezi wa Rwondo ubatandukanya kuko ikiraro cyaho cyari cyarasenyutse bigasaba kuvogera, abatuye iyi mirenge bavuga ko kuba iki kiraro kigiye kuzura ari inkunga ikomeye mu iterambere ryabo.

Muri iki gihe gishize ngo iyo umugezi wuzuraga hahitaga havuzwa ingoma ndetse hagashyirwaho n’abantu bo kurinda ko hagira impanuka iba, mu gihe ku rundi ruhande habaga hari abiteguye gukorera amafaranga yo kwambutsa cyangwa gucumbikira abatarashobora gutinyuka uwo mugezi.

Gucumbika ndetse no kwambutswa mu mugongo uyu mugenzi wa Rwondo bigiye kuba umugani kuko kugeza ubu imirimo yo kubaka iki kiraro imaze kugera kuri 90%. Abanyamaguru n’abanyamapikipiki batangiye kukinyuraho mu gihe hakiri imirimo itunganywa kugira ngo imodoka nazo zibashe kukinyuraho, zikaba zikinyura aho zatunganyirijwe kuba zica.

Abanyamaguru n'abanyamapikipiki batangiye guca ku Kiraro.
Abanyamaguru n’abanyamapikipiki batangiye guca ku Kiraro.

Abaturage b’ingeri zinyuranye bavuga ko impungenge ndetse n’igihombo baterwaga no kuba iki kiraro kidahari zikemutse, bakaba bashimira ubuyobozi bw’igihugu.

Umwe mu bagore twaganiriye ati “Abanyagisovu baraza i Mushubi bagahaha nta kibazo kandi uruzi rwarabarazaganzira”.

“Iyo najyaga kwiga imvura yaguye nararaga hakurya y’uruzi sindarane n’ababyeyi, ariko ubu ndashima Imana ko nambuka uruzi,” Umwe mu bana bambuka Rwondo bajya kwiga.

Gukorwa kwa kiriya kiraro ngo bitumye icyizere abaturage bafitiye ubuyobozi kirushaho kwiyongera kuko ngo mu bihe no mu buryo butandukanye batahwemye kugaragaza kiriya kibazo, nk’uko bivugwa n’ abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ya Mushubi, Hanganyimana Céléstin n’uwa Nkomane, Nyandwi Eliezer.

Kwambuka Rwondo byari ihurizo.
Kwambuka Rwondo byari ihurizo.

Nk’uko amasezerano hagati ya Rwiyemezamirimo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere gutwara abantu n’ibintu abigaragaza, imirimo yo kubaka iri teme yatangiye tariki 7/8/2013 bikaba biteganyijwe ko izarangira neza tariki 7/1/2014.

Ikiraro cya Rwondo kiri kubakwa ku muhanda Gasareda-Gisovu uhuza uturere twa Nyamagabe na Karongi, imirimo yo kucyubaka ikaba izarangira itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga gato miliyoni 100.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka