Nyamagabe: Ihame ry’uburinganire rikwiye kubahirizwa ku musaruro no kuwushakira amasoko
Ihame ry’uburinganire mu ma koperative rikwiye kubahirizwa ku musaruro no kuwushakira isoko, n’inyungu ibonetse ikagera ku babigizemo uruhare bose kuko usanga abagore badahabwa umwanya ngo bisanzure bigatuma habaho no kwitinya.
Ahenshi mu makoperative usanga igitsinagabo ari cyo kiza ku isonga mu bijyanye n’icungamutungo, gushakira umusaruro amasoko bityo abagore ntibagire uruhare ruziguye ku nyungu no mu icunga ry’umutungo wa koperative, bigatuma batarushaho gutera imbere.

Ni muri urwo rwego, mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’umuryango uharanira iterambere ry’umuryango (IPFG) tariki ya 09/01/2015 igahuza abagize amakoperative atandukanye n’abayobozi ku rwego rw’Akarere ka Nyamagabe n’aka Nyaruguru, hasabwe ko hakorwa ubukangurambaga umugabo n’umugore bakagira uruhare rungana.
Abagize amwe mu makoperative baravuga ko uruhare rw’abagore rukiri rukeya ku musaruro ugereranije n’urw’abagabo.
Uwitwa Beatrice Uwizeyimana yagize ati “abagore ntibaragira uruhare rungana n’urw’abagabo, biracyari inyuma, icyakorwa ni ugukomeza ubukangurambaga ku bagore kugira ngo nabo bage batinyuka bamenye uburenganzira bwabo, kugira ngo wa musaruro bawusangire kuko baba bafatanije kuwushaka”.

Hari abagore bitinya bakumvako umurimo runaka utabareba, ari uw’igitsina gabo gusa bigatuma umugore atabasha gutera imbere agahora ari inyuma.
Uwitwa Jean Bosco Nsabimana yagize ati “ku bijyanye n’imicungire y’umusaruro no gushora, uruhare abagabo tugiramo akenshi usanga abagore bitinya, niba umusaruro ugiye kujya ku isoko ushobora kubwira umudamu ngo yurire imodoka agurishe akavuga ko atabishora ari iby’abagabo”.

Umuyobozi wa IPFG, Clotilde Uwamahoro avuga ko bafite icyizere ku mpinduka ku buryo umugore n’umugabo bazajya bagira uruhare rungana.
Yagize ati “twahuye kugira ngo turebe ahari ingufu nkeya tuhashyire ingufu nyinshi ahasaba ubukangurambaga nabwo tubwongere, kugira ngo ririya hame rirusheho kumvikana, kugira ngo n’umusaruro mu ngo urusheho gutera imbere”.
Abitabiriye basabwe gukomeza ubukangurambaga aho bahurira n’abaturage babumvisha ko bagomba kugira uruhare rungana ku musaruro no ku nyungu zose zibonetse.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|