Nyamagabe: Hatangigiye kubakwa ivuriro riciriritse ku bufatanye bw’abaturage n’ingabo
Hamwe no kwitegura isabukuru ya 20 igihugu kibohowe, mu karere ka Nyamagabe hatangirijwe ibikorwa abasirikari bazafatanya n’abaturage muri gahunda ya “Army week” hashyirwa ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa ivuriro riciriritse mu kagari ka Kiyumba mu murenge wa Cyanika.
Major Kisangani Sekoko yatangaje ko gufatanya n’abaturage mu bikorwa by’iterambere ari inshingano z’ingabo z’igihugu, akaba ari muri urwo rwego bagiye gufatanya n’abaturage ndetse na Minisiteri y’ubuzima mu kwegereza ubuvuzi abaturage.
Ati « Ni igikorwa dufatanya na Minisiteri y’ubuzima. Kuba baratoranyije izi poste (de santé) n’ubundi biri muri gahunda zo kwegereza ubuvuzi abaturage ku buryo bushoboka. Kuba rero twabikoze ni muri za nshingano zo gushyigikira ibikorwa by’amajyambere bya Leta».

Iri vuriro riciriritse rigiye kubakwa mu kagari ka Kiyumba ngo rije ari igisubizo ku baturage bahatuye kuko mbere byabagoraga kugera ku kigo nderabuzima cya Cyanika harimo intera ingana n’ibirometero umunani ugereranyije kandi ari uguterera imisozi, nk’uko Bambarinka Tansiyana, umwe mu batuye i Kiyumba abivuga.
«Twajyaga kwivuriza mu cyanika ariko byatuvunaga bitewe n’uko kwabaga ari uguterera imisozi isaha n’igice ukahagera wananiwe, umubyeyi ufashwe n’inda tukagomba gushaka moto ikagutwara,» Bambarinka.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Alvera Mukabaramba, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yatangaje ko kubaka amavuriro aciriritse hirya no hino ku bufatanye bw’ingabo, MINISANTE n’abaturage ari kimwe mu bikorwa biteganijwe mu gihe hitegurwa kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 yo kwibohora, iyi izubakwa mu kagari ka Kiyumba ngo ikaba izafasha abaturage baho basanzwe bari kure y’ikigo nderabuzima kubungabunga ubuzima bwabo.
Muri iyi Army week, mu karere ka Nyamagabe biteganijwe ko hazubakwa amavuriro aciriritse atatu mu mirenge itatu ariyo Cyanika, Tare na Uwinkingi, zigashyirwa aho abaturage basanzwe bagera ku bigo nderabuzima bibagoye.

Kubaka iri vuriro riciriritse ngo bizatwara amafaranga y’u Rwanda miliyoni 10 hatabariwemo imiganda y’abaturage n’ingabo.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|