Nyamagabe: Guverineri Munyantwali arishimira ko imihigo y’uyu mwaka yinjira cyane mu murongo wo kwigira
Umuyobozi w’intara y’amajyepfo, Munyantwali Alphonse n’itsinda risuzuma imihigo muri iyi ntara, barishimira ko imihigo y’akarere ka Nyamagabe muri uyu mwaka yibanze ku mishinga izaha abantu benshi akazi, bikaba biri mu cyerekezo cyo kwigira.
Tariki 18/03/2013, abagize itsinda ry’intara y’amajyepfo risuzuma imihigo bahuye n’abakozi n’abayobozi b’inzego zitandukanye mu karere ka Nyamagabe, maze bamurikirwa aho buri muhigo ugeze ushyirwa mu bikorwa n’ibihamya bijyana nabyo.
Guverineri Munyantwali ari nawe wari uyoboye itsinda ry’abantu icyenda basuzumye aho akarere ka Nyamagabe kageze gashyira mu bikorwa imihigo kahize, avuga ko umwihariko w’iyi mihigo ari uko imishinga yateguwe izatuma abantu benshi babona akazi ndetse imwe muri yo ikibanda ku kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Guverineri Munyantwali asaba ko iyi mihigo yarushaho kwitabwaho byaba na ngombwa hagashyirwaho itsinda ryihariye riyikurikirana umunsi ku munsi ku rwego rw’akarere kugira ngo hatazagira idindira.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, atangaza ko gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ari ingenzi, akongeraho ko bibafasha gushyigikira ibyo batunganya neza ndetse no kongera kubinoza aho bikenewe.
Kimwe mu bikorwa by’ingenzi biri muri iyi mihigo ni ugutunganya umudugudu ntangarugero mu nkengero z’umujyi wa Nyamagabe mu kagari ka Nyabivumu.

Bimwe mu bizaba biri muri uyu mudugudu ni ugutuza neza abari batuye ahantu habasha kwibasirwa n’ibiza mu buryo bworoshye, no kubaka ikimoteri cya kijyambere kizaha benshi akazi mu mirimo yo gukusanya imyanda no kuyikoramo amakara.
Muri uwo mudugudu kandi hari kubakwa uruganda rutunganya imigina y’ibihumyo, imishinga ikomatanyije y’ubworozi bw’amafi, inkoko n’amagweja, no guhinga imboga mu nzu zabugenewe zitwa “Green houses”.
Nyuma yo gusura imwe muri iyo mihigo mu mirenge ya Kitabi, Uwinkingi, Tare, Kamegeri na Gasaka, abagize iri tsinda bagaragaje ibyo bashima bajya n’inama ku byakorwa kugira ngo iyo mihigo igerweho.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari akarere ka Nyamagabe kateguye imihigo 55, muri yo 33 ikaba ijyanye n’ubukungu ari nabwo bwihariye 60% by’amanota atangwa mu isuzuma ry’imihigo.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mumihigo, muzongeremo ingamba zihamye zo gukemura ikibazo cy’abana b’inzererezi bari hasi y’imyaka 10 bandagaye mu mujyi wa Nyamagabe