Nyamagabe: Biyemeje kurangiza ikibazo cy’isoko ryatinze kuzura

Perezida Paul Kagame avuga ko imyaka itatu ishize kuzuza isoko rya Nyamagabe byarananiranye ari myinshi, bityo agasaba ko ryuzuzwa cyangwa rikavaho.

Yabigarutseho ubwo yagendereraga abatuye muri aka karere tariki ya 26 Gashyantare 2019.

Amafaranga yo kuzuza isoko rya Nyamagabe yabuze kuryubaka bigeze ku igorofa rya gatatu
Amafaranga yo kuzuza isoko rya Nyamagabe yabuze kuryubaka bigeze ku igorofa rya gatatu

Yabajije Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe ati “Uzihuta ukure ryari umujyi wa Nyamagabe? Uko wari uri mu myaka 20 ishize, ugakomeza ari uku umeze, uje ejobundi, ariko buri wese wahanyuze agenda ahererekanya n’undi umujyi ugakomeza kumera kwa kundi. Habuze iki?”

Uyu muyobozi yabwiye Perezida Kagame ko ikidindiza umujyi wa Nyamagabe ari isoko ririmo kuhubakwa kuva muri 2015 rikaba ritaruzura.

Homogeneous Investment Group igizwe n’abatuye ndetse n’abakomoka i Nyamagabe bifite ni yo yari yiyemeje kubaka iri soko, ikariha amagorofa ane.

Buri munyamuryango yari yatanze umugabane wa miliyoni 25, ariko miliyoni 550 bari begeranyije zashize hagikenewe amafaranga agera kuri miriyari. Bagiye kuyashaka muri BRD, ibemerera kuyabaha imaze gukuraho inyungu z’imyaka 10 bagombaga kwishyuramo, babona ayasigara atayuzuza.

Ubwo Minisitiri w’intebe, Edouard Ngirente, yagendereraga Akarere ka Nyamagabe tariki 25 Nzeri 2018, yabagiriye inama yo kugabanya ingano y’imigabane kugira ngo haboneke abandi banyamuryango batanga amafaraga ariko ryuzure.

Perezida Kagame rero yasabye ko ryubakwa rikarangira, cyangwa se ntirizongere gutekerezwaho kuko rirambiranye.

Ati “Ntabwo isoko ryajyaho, rijyeho amafaranga nirirangiza rikwamire ahongaho bitagira igihe bizarangirira gukemuka. Riraza kurangira cyangwa rifungwe, nta kiri hagati ahongaho kuri njyewe. Turarirangiza cyangwa se turarivaho, turyihorere, tumenye ko ryatunaniye, tujye mu bindi bikorwa.”

Isoko rya Nyamagabe ryatangiye kubakwa muri 2015
Isoko rya Nyamagabe ryatangiye kubakwa muri 2015

Abibumbiye mu itsinda ryari ryiyemeje kubaka iryo soko rya Nyamagabe, bavuga ko bagabanyije ingano y’umugabane bakawushyira kuri miliyoni eshanu, kugira ngo haboneke n’abandi banyamuryango benshi batanga amafaranga, ariko ryubakwe rirangire.

Paul Nshimiyimana, visi perezida wa Homogeneous Investment Group ati“Twafashe ingamba zo gushaka abandi bavuka i Nyamagabe bafite ubushobozi, baze kuguramo imigabane. Turashaka gushishikariza n’amakoperative nk’iy’abamotari cyangwa abahinzi b’icyayi, kuza kugura imigabane.”

Abakomoka i Nyamagabe bifite batari basanzwe muri ririya tsinda na bo bamaze kwiyemeza kwiyegeranya na bagenzi babo, kuko ngo badatewe ishema no kuba abatuye i Nyamagabe batagira aho baremera isoko.

Uwitwa François Nambajimana na we utuye i Kigali ati “Ntabwo rizatunanira kuko twese dufite ubushake.”

Ngo nibamara kwegeranya ubushobozi ari benshi, azaba aburaho ni yo bazashakira muri Banki. Kandi batekereza ko uyu mwaka wa 2019 uzarangira iri soko na ryo ryuzuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka