Nyamagabe: Amatara akoresha imirasire y’izuba afatiye runini abaturage bo mu cyaro

Abaturage badafite umuriro w’amashanyarazi bayobotse gukoresha amatara yifashisha imirasire y’izuba baratangaza ko abafatiye runini haba mu kubonesha mu nzu ndetse no gukoresha ibindi bikoresho bikenera amashanyarazi byoroheje wasangaga bibagora kubikoresha.

Rwigema Evariste, utuye mu kagari ka Kibibi mu murenge wa Kibumbwe mu karere ka Nyamagabe ni umwe mu bakoresha amatara yifashisha imirasire y’izuba ariko umuntu akaba yanayakoresha mu gushyira umuriro muri telefoni igendanwa ndetse akumviraho na radiyo.

Amwe mu matara akoresha imirasire y'izuba akwirakwizwa na Barefoot power Rwanda Ltd.
Amwe mu matara akoresha imirasire y’izuba akwirakwizwa na Barefoot power Rwanda Ltd.

Rwigema avuga ko mbere mu gihe cy’ukwezi yajyaga akoresha peteroli y’amafaranga y’u Rwanda igihumbi ndetse bikanamugora kubona umuriro wa Telefoni igendanwa, ariko ngo aho aguriye aya matara ntagihangayikishwa no gucomeka terefoni ye kandi ngo n’amafaranga yaguraga peteroli azajya ayakoresha ibindi.

Ati “Agashya yazanye ni uko najyaga nirukanka nshakisha umuriro wa terefoni none ubu nkaba nta kiruka ubu ndacaginga nta kibazo kandi mbere naguraga buji na peteroli ariko ntabwo mperuka kubigura. Harabona rwose pe! Wagira ngo ni amashanyarazi, ni amashanyarazi nako ntaho bitaniye. Radiyo nayo iravuga nta kibazo.”

Aha abakozi ba Barefoot Power Rwanda Ltd bakoraga ubukangurambaga mu murenge wa Kibumbwe.
Aha abakozi ba Barefoot Power Rwanda Ltd bakoraga ubukangurambaga mu murenge wa Kibumbwe.

Uyu mugabo utanga ubuhamya yaguze amatara y’ubwoko bubiri aho rimwe riba rifite akuma gatuma ribika umuriro n’itara rimwe bakanacomekaho terefoni ryitwa Barefoot Go ndetse n’irindi rifite akuma gatuma ryinjiza umuriro, amatara yo kubonesha abiri ndetse umuntu akaba yacomekaho terefoni na radiyo, byose bikaba byaramutwaye amafaranga y’u Rwanda 60,750.

N’ubwo Leta y’u Rwanda iba yagabanyirije igiciro umuturage imutangira igice kimwe cy’amafaranga kugira ngo abatuye ibice by’icyaro bitarageramo umuriro w’amashanyarazi babashe gukoresha ayifashisha imirasire y’izuba, Rwigema avuga ko hakwiye kurebwa uko umuturage yajya yishyura uruhare rwe mu byiciro ngo kuko hari abaturage baba bakeneye amatara ariko batabasha kubonera rimwe uruhare basabwa.

Gukwirakwiza amatara yifashisha imirasire y’izuba hirya no hino mu byaro bikorwa na Barefoot power Rwanda Ltd, mu karere ka Nyamagabe bakaba bakorera mu mirenge ya Mugano, Kibumbwe na Nkomane.

Shyaka Alex, umukozi muri Barefoot power Rwanda Ltd avuga ko aho bageze bagasanga abaturage koko badafite ubushobozi bwo kwishyura ayo mafaranga ingunga imwe bavugana na koperative zo kubitsa no kugurizanya (umurenge Sacco) bityo abaturage bakajya bishyura buhoro buhoro mu byiciro.

Ati “Itara rya mbere ryitwa Barefoot connect 600 riba rifite amatara ane, ugacagingaho terefoni na radiyo. Ubusanzwe turigurisha 100,900, ariko hano turigurisha 69,500 urundi ruhare ni urwa leta. Iyo tugeze ahantu tukabona abaturage batishoboye bigaragara, twumvikana na Sacco yaho bakajya bishyura mu byiciro.”

Barefoot power Rwanda Limited ikwirakwiza amatara y’ubwoko butatu ariyo barefoot connect 600 rifite amatara ane, rigacomekwaho radiyo ndetse na terefoni ku mafaranga y’u Rwanda 69,500, Junior Matrix rifite amatara abiri rigashyirwaho radiyo na terefoni, ku mafaranga 34,750 na Barefoot Go rifite itara rimwe rigacomekwaho terefoni gusa kandi yose akaba ari kumwe n’akuma gatuma abasha gukoresha imirasire yizuba.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muraho nifuzagako mwazadukorera imirasire ihagurutsa televiziyo kandi ikaba ihendutse.ndi mu Ruhango murakoze

Anastaze yanditse ku itariki ya: 12-06-2015  →  Musubize

Well come Barefootpower Rwanda to Kibumbwe indeed.

It is a time By coming years sure 2030 We are predicting the Rwanda will use more energy as much energy as it does to day. You just can’t a void the economic and the environmental damage.

Amatara ya Bera foot arakora nkigitangaza uko acana siko wayakeka ndebye bugi yaburi munsi,
terefone yanjye kabiri mucyumweru,ubwo umugore sindamuha terefone nukuvuga naphanye agahinda nkurikije amafaranga ntakaza,urugendo nkora rimwe narimwe batewri nkasanga bayihinduye. Bera we uragahoraho.

Ndagijimana yanditse ku itariki ya: 15-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka