Nyamagabe: Abatuye mu misozi ya Mugano mu ngorane z’ubuhahirane

Abafata umuhanda Kigali-Huye Nyamagabe, bashobora kwibwira ko babonye byose iyo banyuze mu mujyi wubatsemo ibiro by’Akarere ka Nyamagabe, umurenge wa Gasaka.

Ntabwo ari ko bimeze kuko hirya y’umuhanda wa kaburimbo, uwagambiriye gusura akarere ka Nyamagabe agasubira I Kigali asobanukiwe neza iki gice cy’icyaro, aba agifite urugendo rurerure, rushobora no kumusaba kurara, akagaruka mu gitondo yashize amavunane n’urukumbuzi.

Umwe muri iyo mirenge, ni Mugano, umurenge ugabana n’akarere ka Karongi mu ntara y’Uburengerazuba.

Kujya I Mugano, iyo ugeze Nyamagabe waba ufite amahitamo abiri; kwambukiranya umurenge wa Gasaka, ukajya muri Kibumbwe, ugakomereza I Kaduha mbere yo gukikira umugezi wa Nzavu ugana mu Kigarama, mu kabande k’imisozi ya Sovu.

Haramutse hari ikibazo, wava Gasaka ugakomeza mu Cyanika, hanyuma ugakomereza I Musange, ugaterera ujya I Kaduha, mbere yo gukatira I Mugano.

Icyakora, muri iyi minsi ngo izo nzira zose zaba zidashoboka, kubera iyi mihanda yombi idakoze, aho abagenzi bafite imidoka nini bagomba kuzigura, bakava Gasaka bagakomereza I Tare, maze bagakatira mu Gasarenda Gasarenda, bagaca mu murenge wa Kamegeri, Kibirizi, Uwinkingi, Buruhukiro, Musebeya, Mushubi na Kaduha, ikabona kugera i Mugano. Ibi ngo biri gutuma urugendo rufata amasaha atanu kuva Nyamagabe ujya Mugano.

Emmanuel Dushimimana w’imyaka 30 y’amavuko, utuye mu mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Sovu, Umurenge wa Mugano mu Karere ka Nyamagabe, ni umwe mu bemeza ko bataragera I Nyamagabe ku cyicaro cy’akarere, ku buryo n’umuhanda wa Kaburimbo ngo awumva mu makuru.

Umusaza baturanye w’imyaka 66 y’amavuko, Nambajimana Alfonse, avuga ko aheruka i Nyamagabe mu myaka irenga mirongo itatu. Icyo gihe hari hakitwa Gikongoro.

Imiterere ya Mugano ituma abaturage baho basigara mu iterambere. Dushimiyimana Alphonse w’imyaka 66, iyo umubajije amaradiyo akunda, yongeramo n’atakibaho.

Yagize ati "Hano twumva Radio Rwanda, KT Radio, Muhabura, iriya Radio y’i Butare(Salus) hamwe na Radio Mariya, ariko cyane dukunda kumva Radio nkuru, ari yo Radio Rwanda."

Akoyiremeye Jacqueline w’imyaka 40 y’amavuko avuga ko kuba umuhanda ujya i Mugano utarakorwa, bibateza igihombo cyo kugera mu Mujyi wa Nyamagabe bahenzwe, akaba ari byo ngo bituma abantu baho babaho nta terambere bazi.

Akoyiremeye agira ati "Kugira ngo uve hano ugere ku Karere kacu i Nyamagabe bisaba gutega moto y’amafaranga ibihumbi 10Frw, kugaruka na bwo bikaba andi mafaranga ibihumbi 10Frw. Umwana watsindiye kujya kwiga i Nyamagabe bisaba kumutegera moto 2 zica ibihumbi 20Frw kugenda n’ibindi bihumbi 20Frw kugaruka. Mwadukorera ubuvugizi bakadukorera umuhanda, bakaduha n’imodoka."

Mu ngaruka zo kuba i Mugano nta modoka itwara abagenzi igerayo kubera umuhanda mubi, harimo kuba nta bikorwa by’ishoramari ry’abikorera bagira, bahereye ku bigo by’imari, kuko uretse Umurenge SACCO ngo nta yindi banki bazi.

Abaturage b’i Mugano bavuga ko kuba kure y’ibiro by’Akarere n’izindi nzego nkuru, bituma birinda ibibazo byabateza kujya gusaba serivisi aharenze ubushobozi bw’Akagari, Umurenge, Ikigo Nderabuzima cyangwa Urukiko rw’Ibanze, kuko ari byo bibegereye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugano, Mukama Janvier, avuga ko umuhanda ugerayo ushobora kuzatangira gukorwa mu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2025/2026.

Mukama yagize ati "Imbogamizi ya mbere tugira ni umuhanda, uramutse ubonetse ibindi byose nta kibazo. Umuyobozi wa LODA(ikigega gutera inkunga imishinga y’inzego z’ibanze) yarahasuye, hatagize igihinduka mu kwezi kwa Nyakanga k’uyu mwaka wa 2025 uzajya mu ngengo y’imari yo gukorwa."

Mukama avuga ko nta serivisi n’imwe umuturage w’i Mugano ashobora kuburira mu nzego z’ibanze zimwegereye, ngo bitume yirushya ajya ku Karere n’ahandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Amazing yange ni Alfred Sibomana wo mumurenge wa mugano akagari ka yonde,umudugudu wa nyarusazi,mbere ya byose mbanje kubashimira kuba icyo kibazo kidukomereye kurusha ibindi bibazo byose byahigeze mukiganiraho.nfite imyaka 26 arko nabonye kaburimbo nfite imyaka 20 ngiye gukina ihuye kuri gahunda yamarushanwa yibigo ark ndababwiza ukuri ko gukorera urugendo cg ibindi bikorwa byose byiterambere mumurenge wa mugano bidashoboka kubera ikibazo cy’umuhanda.usanga abanyeshuri twagiye kwiga bitewe nokugira ubwoba bw’urugendo umuntu Akora n’amaguru cg igiciro cya ticket bituma tutabasha kujya gusura ababyeyi bacu bigatuma dutegereze ko umwaka urangira cg tugasubirayo dusoje kwiga.rwose mudukorere ubuvugizi baduhe umuhanda natwe dutere imbere.

Alfred Sibomana yanditse ku itariki ya: 22-02-2025  →  Musubize

Urahavuga se utahajyeze imvura yaguye! Nokugenda namaguru ntibikunda.

Sylvain yanditse ku itariki ya: 21-02-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka