Nyamagabe: Abacuruzi barifuza ko imirimo yo kubaka isoko yakwihutishwa
Abaturage bacururiza ahimuriwe isoko rya Nyamagabe barifuza ko isoko rishyashya bemerewe kubakirwa ryakuzura vuba, kuko kuva igihe bimuriwe ubucuruzi bwabo butigeze bugenda neza bitewe n’ikibazo cy’imvura ibanyagira ndetse no kuburana n’abakiriya bari basanzwe bakorana.
Isoko ryahoze ari irya Nyamagabe rimaze amezi arenga atanu risenywe abarikoreragamo bimurirwa mu irindi by’agateganyo kugira ngo imirimo yo kubaka isoko rishya rya kijyambere ibanze irangire.

Uwitwa Paster Ndikumana, ucuruza ibirirwa bitandukanye yagize ati “urabona iyo imvura iguye amazi arashoka n’abakiriya ntibahagere kubera ari kure y’umuhanda noneho bose bakazamuka bakajya ku muhanda”.
Séraphine nawe ucururiza muri iri soko yagize ati “kuko hari itumba nta mafaranga tubona muri iyi minsi ubwo ni gake gakeya ni ukwicara tugatarama, watombora ukabona ayo guhahira abana bikaba ibyo, kandi burya n’iyo isoko ryimutse biba bigoye ko uwagushaka yongera kukubona”.

Ukuriye itsinda ry’abacuruzi bishyize hamwe ngo bubake isoko rya kijyambere, Emmanuel Mureramanzi avuga ko bagerageje guhuza amaboko uko babishoboye kugira ngo isoko rizubakwe.
Yagize ati “ubu turimo turikusanya mu bushobozi bwose dufite n’ amabanki imishyikirano igeze ahashimishije ku buryo nizeye ko twatangira inyubako mu mpera z’ukwezi kw’Ukuboza. Bisa nk’aho byigeze gutindaho, inyubako izajyamo abantu benshi n’imitwaro ni inyubako ishaka kw’itonderwa ku buryo buhagije”.
Imirimo y’iyi nyubako iteganyijwe kurangira nyuma y’umwaka n’igice izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera muri 600, izaba kandi ifite imyanya yo gucururizamo ikabakaba 400 mu mazu 4 agerekeranye.

Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyo koko birakwiye ko akarere kihutisha imirimo yo kubuka iri soko kuko abaturage barikuramo ibyo kurya no kubaho none ubu bari guhomba rwose bigaragara