Nyabihu: Harimo kubakwa hoteli izuzura itwaye miliyoni zisaga 563
Nyuma y’igihe kinini akarere ka Nyabihu kadafite hoteli, muri Mata uyu mwaka mu murenge wa Mukamira hazaba huzuye Hoteli y’ikitegererezo “Mukamira Guest House” ifite agaciro ka miliyoni zisaga 563.
Iyi hoteli benshi bari banyotewe yatangiye kubakwa muri Mata 2014 na Sosiyete yitwa ECOSEC naho ibikorwa byo kuyubaka bikurikiranwa n’iyitwa EXODUS, bikaba biteganijwe ko izarangira kubakwa mu kwezi kwa Mata 2015 nk’uko Dorisi Melchiade ushinzwe ibikorwa remezo yabidutangarije.

Ubwo yaganiraga na kigalitoday kuri uyu wa 12 Mutarama 2015, Dorisi yadutangarije ko imirimo yo kubaka iyi hoteli yari avuye gusura igeze kuri 58%, kandi bakomeje kwihutisha imirimo.
Iyi hoteri izaba ifite ibice byinshi birimo amacumbi, resitora, bare, sawuna, ibyumba binini bizajya bikorerwamo inama n’ibindi bitandukanye.
Mu gihe Mukamira Guest House izaba yuzuye ikazakemura ibibazo bitandukanye, byaba iby’amacumbi kuri ba mukerarugendo cyangwa abashyitsi baganaga akarere ka Nyabihu bakabura aho baruhukira, byaba iby’aho kwiyakirira n’ibindi nk’uko Ndayisaba Felix, umwe mu bakorera mu karere ka yabidutangarije.

Gasore Hategekimana, umwe mu baturage bo mu murenge wa Mukamira we, avuga ko nta kiza nko guturana na Hoteli kuko bamwe bazabonamo akazi abandi bagemuremo umusaruro w’imyaka yabo kandi bizanateza imbere umujyi wa Mukamira.
Iyi hoteli kandi yitezweho kuzamura akarere mu rwego rw’imyubakire, ubukerarugendo n’imibereho myiza y’abaturage kuko iyi hoteli ari igisubizo ku batuye aka karere katagiraga Hoteli n’abatuye umujyi wa Mukamira by’umwihariko.

Mu gihe kenshi na kenshi abashyitsi basuraga akarere ka Nyabihu wasangaga barara mu turere tw’imigi tugakikije twa Musanze na Rubavu, igihe iyi hoteli yubatse ahatuje izaba yuzuye ngo bizakemura iki kibazo nk’uko byakunze kugarukwaho n’ubuyobozi bw’aka karere.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
byiza cyane kubona ibikorwaremezo nkibi mu ntara zitandukanye, bayubake vuba maze abasura nyabihu banogerwe n’ibigezweho