Nyabihu: Bamaze amezi atandatu batarishyurwa amafaranga bakoreye
Abaturage bakoze imirimo y’ubwubatsi ku gasoko kubatse ahitwa ku Gasasangutiya mu Kagari ka Rubaya mu Murenge wa Mukamira bavuga ko bamaze hafi amezi arenga 6 batarishyurwa amafaranga yabo.
Aba baturage bavuga ko iyo babajije ubuyobozi bavuga ko usanga nta gisubizo gihamye cy’uko bazabona amafaranga yabo bahabwa bagahera mu gihirahiro.
Hitimana Etienne wari uhagariye aka gasoko kubakwa avuga ko yari afite abafundi bagera kuri 15 n’abayede 30. Avuga ko hari iminsi 15 batishyuwe ku buryo umwenda abaturage bafitiwe urenga ibihumbi 700 by’amafaranga y’u Rwanda.
Iki kibazo cyo kuba batarishyuwe kigarukwaho n’umukecuru Bamporiki Dorothée, umusaza Nemeye Protais n’abandi basangiye ikibazo.

Uyu mukecuru Bamporiki avuga ko bagerageza kubaza abakoresha babo ngo bakababwira ko nabo babajije ku karere bakababwira ko biri mu nzira. Iki gihe cyose kikaba gishize nta kirakorwa.
Ndahayo Justin, umwe mu bahakoze avuga ko iki kibazo bagiye bakigeza kenshi ku buyobozi yaba ushinzwe ubuhinzi mu karere ndetse n’umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, gusa ugasanga umwe bakigejejeho abohereza ku wundi, undi akabohereza ku wundi bityo bityo, kugeza ubu ikibazo kikaba kitarakemuka.
Abaturage bavuga ko ari akarere bakoreye ariko kugeza ubu bakaba bibaza niba akarere karabuze amafaranga ku buryo katabishyura.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Mukaminani Angela, avuga ko imirimo yo kubaka aka gasoko itarangiye kuko bakererejwe cyane na Rwiyemezamirimo wabagemuriraga ibikoresho ku buryo babafungiyeho ingengo y’imari agasoko katarangiye, ariko hakaba hari hasigaye imirimo ahanini mike y’isuku.
Kuba ingengo y’imari yarabafungiweho batakarangije amafaranga yagombaga gukoreshwa agahagarikwa ngo byababereye ikibazo gikomeye cyane. Bagerageje gushaka uko aka gasoko kazarangira ariko ntibyakunda kuko n’ingengo y’imari y’uyu mwaka yari yaratanzwe.
Mukaminani avuga ko iki kibazo cy’abaturage batishyuwe ntacyo yari azi kuko nta muntu wari warakimugejejeho, ariko ko ubwo akimenye agiye kugikurikirana akamenya uko bimeze.

Akomeza abwira abaturage bashobora kuba batarishyuwe ko bakwihangana kugeza mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2015-2016 kuko aka gasoko kazasubukurwa kakarangizwa nabo bakishyurwa.
Aka gasoko kagombaga kurangira mu mezi 3 katangiye kubakwa mu kwezi kwa werurwe 2014 kagomba kurangira mu kwezi kwa Kamena 2014.
Kasubitwe hamaze gukoreshwa miliyoni 2 n’ibihumbi 200 mu mafaranga hafi miliyoni 4 zagombaga gukoreshwa mu kukubaka, nk’uko bivugwa n’abahakoreshaga, bivuga ko hari hakiri amafaranga yagombaga gukoreshwa ari nayo mpamvu n’imirimo itarangiye kugeza ubu.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|