Nyabihu: Abayobozi ba BAD basuye bimwe mu bikorwa iyo banki itera inkunga

Umuyobozi wa Banki Nyafurika itsura amajyambere (BAD), Dr Donald Kaberuka, ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru muri iyi Banki, basuye bimwe mu bikorwa iyi Banki itera inkunga mu karere ka Nyabihu, mu rwego rwo gusuzuma icyo byazamuyeho abaturage n’uruhare bifite mu iterambere ryabo.

Ibikorwa byasuwe kuri uyu wa 27 Gicurasi birimo ikusanyirizo ry’amata rya Bigogwe ahakorerwa byinshi bikomoka ku mata nka Fromage, Yawurute n’ibindi. Yanasuye kandi umwe mu baturage bahawe inka muri Gahunda ya Girinka mu murenge wa Mukamira.

Aya makusanyirizo y’amata afitiye akamaro kanini aborozi bo mu gace ka Gishwati birimo kubona aho amata yabo yatunganirizwa akaba yakorwamo ibindi biyakomokaho kuko muri ako gace haboneka amata menshi bitewe n’uko kateye imbere mu bworozi.

Umuyobozi wa Banki Nyafurika y'iterambere yitegerezaga bimwe mu bikomoka ku mata nka Fromage zikorerwa mu ikusanyirizo rya Bigogwe.
Umuyobozi wa Banki Nyafurika y’iterambere yitegerezaga bimwe mu bikomoka ku mata nka Fromage zikorerwa mu ikusanyirizo rya Bigogwe.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari Mukaminani Angela,yatangaje ko amakusanyirizo ataraza wasangaga umworozi ahagaze ku muhanda n’akabido karimo amata ategereje uwamugurira atazi aho ari buturuke.

Ibyo byatumaga izuba ryica ayo mata amenshi akaba yamenwa kandi yakagombye kubagirira akamaro nyamara ngo kuva aho amakusanyirizo “Milk Collection Centers” aziye, yabaye igisubizo ku borozi kuko babonye ahatunganirizwa amata yabo mu buryo bwiza kandi amakusanyirizo akaba yorohereza ubuyobozi kubonera amasoko amata, kuko amakusanyirizo atuma byoroha guhuza aborozi n’amasoko atandukanye y’amata.

Binyuze mu ndirimbo no mu byagiye bivugwa, abaturage bashimiye cyane BAD itera inkunga mu bikorwa by’amakusanyirizo. Kuri ubu mu karere ka Nyabihu hakaba harimo amakusanyirizo ane, irya Bigogwe ryasuwe rikaba ribasha kwakira litiro z’amata 3200 ku munsi, zigakorwamo Fromage na Yawurute. Mu ntara y’Iburengerazuba hakaba hari amakusanyirizo agera kuri 20.

Umuyobozi wa Banki Nyafurika y'iterambere Dr Donald Kaberuka yasuye ikiusanyirizo ry'amata rya Bigogwe.
Umuyobozi wa Banki Nyafurika y’iterambere Dr Donald Kaberuka yasuye ikiusanyirizo ry’amata rya Bigogwe.

Uretse ikusanyirizo ryasuwe, hanasuwe umukecuru Nyiramuhire Laurence w’umupfakazi wacitse ku icumu rya Jenoside, ufite imyaka 67 wahawe inka muri gahunda ya Girinka, kimwe mu bikorwa iyi Banki iteramo inkunga.

Uyu mukecuru yatangarije umuyobozi wa Banki Nyafrika y’iterambere n’abandi bari bari kumwe ko iyo nka yamukuye mu bukene. Kuri ubu akaba abasha kubona Litiro 7 ku munsi, amwe akayanywa andi akayagurisha, akamufasha kwikenura mu bibazo bitandukanye ahura nabyo.

Nyiramuhire Laurence asanga inka yahawe muri gahunda ya Girinka igenda irushaho kumufasha kwikura mu bukene.
Nyiramuhire Laurence asanga inka yahawe muri gahunda ya Girinka igenda irushaho kumufasha kwikura mu bukene.

Avuga ko iyi nka izamugeza kuri byinshi kuko uko izagenda ibyara, izajya imufasha gukemura ibibazo bimwe na bimwe ahura nabyo. Kuri ubu, inka y’uyu mukecuru yayise ingabe bitewe n’uko yayigabiwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ashimira cyane.

Nyuma yo gusura bimwe mu bikorwa Banki Nyafurika iteramo inkunga, Dr Donald Kaberuka, yishimiye uburyo ibi bikorwa byagiye bizamura abaturage, abasaba kugumya kubishyiramo ingufu kugira ngo birusheho kubazamura.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka