Nyabihu: Abaturage barasaba guhabwa ingurane babariwe muri 2013
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyabihu barasaba ko bahabwa ingurane y’amazu yabo bakimuka bagashaka aho kuba dore ko ngo ibibanza n’ibintu bigenda birushaho guhenda.
Ni nyuma y’aho igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu gitangiriye gushyirwa mu bikorwa, aho bigaragara ko ahagiye haca imihanda hagiye hahurirana n’imirima y’abaturage, amashyamba, imyaka cyangwa amazu byasabaga ko bahabwa ingurane, ndetse zikaba zarabazwe mu mwaka wa 2013.
Niyonzima Alphonse, ni umwe muri abo baturage uturiye neza umuhanda wa Kaburimbo, iruhande rw’aho uruganda rw’amata rwa Mukamira rurimo kubakwa. Ku mazu ye niho hatangirira umuhanda ujya mu mudugudu wa Biriba, ukagenda uhura n’indi yagiye ikatwa ihuza imidugudu n’indi mihanda.

Iyi mihanda yose ikatwa yagiye inyura mu mirima irimo imyaka, amashyamba, amazu y’abaturage cyangwa se ahari ibindi bikorwa. Niyonzima avuga ko nyuma y’uko umuhanda unyuze ahari amazu ye bamubariye ingurane mu mwaka wa 2013 hemezwa ko azahabwa miliyoni 22 n’ibihumbi bisaga 800 by’amafaranga y’u Rwanda.
Mu minsi ishize ngo nibwo yahawe amafaranga asaga ibihumbi 800 by’ubutaka amazu ye ateretseho, ubutaka bukaba buguze ariko amazu yo nta ngurane baramuha. Kuri ubu akaba aba muri ayo mazu ategereje ko bazamuha ingurane.
Akomeza avuga ko bari babasezeranyije kubishyura mu gihe kitarenze amezi 3 ariko bakaba barategereje ingurane ngo babe bakwimuka ibintu bitarahenda amaso akaba yaraheze mu kirere.

Iki kibazo agisangiye n’abandi baturage benshi baganiriye na Kigali today barimo umucekuru Vugamenshi Laurence kuko inzu ye nayo yahuriranye n’ahanyuze umuhanda nawe akabarirwa ingurane ubu akaba ategereje. Harimo kandi n’abandi barimo umukecuru Mukamugenga Daphrose n’umuryango we ndetse n’abandi barimo Ndahayo Justin, uvuga ko mu gihe abandi bishyuwe n’amafaranga y’ingurane y’ibiti n’ubutaka we ntayo yabonye.
Ndahayo Justin akomeza avuga ko hari umuntu umwe gusa azi wishyuwe ingurane y’inzu. Kimwe na bagenzi be bakaba basaba ko bakwishyurwa amafaranga y’inzu zabo zahuriranye n’ahakozwe imihanda bakimuka bakajya kugura ahandi.
Kuri iki kibazo cy’abaturage batari bake bo mu Mudugudu wa Biriba mu Kagari ka Jaba mu Murenge wa Mukamira, umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Mukaminani Angela, avuga ko kwimura abaturage byabatwaye amafaranga menshi kandi ko bigikomeje kuko hari bake bateganya kuzimura mu bihe bya vuba biri imbere.

Akomeza avuga ko ahanyuze imihanda hatari amazu abaturage babaye bahishyuwe ariko ko ubushobozi nibuboneka n’amazu abaturage bazayishyurwa kuko ikibazo gihari ari icy’amafaranga ataraboneka.
Yongeraho ko gukora umujyi ari ikintu gisaba igihe kinini ari nayo mpamvu babaye bakoze imwe mu mihanda hakamenyekana aho inyura hakurikijwe igishushanyo mbonera, yahurirana n’ amazu y’abaturage abaturage bakabarirwa ariko ntibagire icyo batwara inzu, bagakomeza kuzibamo kugeza igihe hazabonekera ubushobozi bwo kubishyura bakabona kuvamo.
Mukaminani yemeza ko nta muturage n’umwe wakurwa mu nzu ye atarishyurwa amafaranga yabariwe. Gusa akomeza avuga ko akeka ko bitarenze umwaka utaha wa 2016 iki kibazo cy’amazu y’abaturage yahuriranye n’ahazanyura imihanda ku buryo bisaba ko bazimuka kizaba cyacyemutse, ari nayo mpamvu basabwa kwihangana dore ko avuga ko nta n’igihe runaka abaturage bahawe bagomba kuba bimuwe, ahubwo babwiwe ko nihaboneka ubushobozi umuturage azajya yimurwa hakurikijwe aho atuye n’uko umuhanda waho ukenewe.

Muri bamwe mu baturage basaba kwishyurwa bakimuka harimo abafite amazu yabariwe mu gaciro ka miliyoni 22 zisaga, miliyoni 14, n’ayandi ku buryo kwimura aba baturage bizatwara amafaranga atari make.
Akarere ka Nyabihu karimo kubaka umujyi wa Mukamira hakatwa ibibanza, hacibwa imihanda, hanashyirwamo n’ibindi bikorwa remezo bijyanye n’umujyi, akaba ariyo mpamvu bimwe mu bikorwa by’abaturage birimo n’amazu byagiye bigongwa n’ibiteganijwe mu gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Mukamira.
Ubutaka bwanyuzeho imihanda n’ahari imyaka y’abaturage byo barabyishyuwe nk’uko benshi batangaza ariko bakaba bategereje ay’amazu, ikibazo ubuyobozi buvuga ko kizaba cyacyemutse neza bitarenze umwaka utaha.


Safari Viateur
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nimwihangane