“Ntabwo akarere ka Gatsibo gafunga inka”-umuyobozi w’akarere

Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo buratangaza ko abayobozi muri ako karere badafunga inka nk’uko hari ikinyamakuru cyabyanditse.

Mu kiganiro umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise, yagiranye na Kigalitoday tariki 29/02/2012, yavuze ko inkuru yakozwe yabayemo amakabya nkuru kuko ubuyobozi bw’akarere butigeze bugira gahunda yo gufunga inka ahubwo ko ibyabayeho ari ukubika inka zafatiwe mu ishyamba rikorerwamo imyitozo n’abasirikare rya Gabiro.

Uwo muyobozi w’akarere avuga ko inka zikurwa mu ishyamba zigashyirwa ahantu banyirazo baza kuzifata batanze ihazabu y’amafaranga 30 000 kuko bitemewe kuragira muri iryo shyamba. Kubera ko abashumba babizi ko bitemewe kuragira muri iryo shyamba, iyo bikanze abashinzwe umutekano biruka bakazisiga.

Mu nama zitandukanye n’abaturage, ubuyobozi bw’ikigo cya Gabiro bwasabye abaturage ko badakwiye kuragira muri iri shyamba mu rwego rwo kubungabunga umutekano wabo.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo avuga ko uwakoze inkuru atashyizemo ubushishozi kuko amafaranga umuturage avuga atandukanye nayo ubuyobozi bw’akarere bwashyizeho.
Nyuma yo gusaba abaturage kutaragira mu ishyamba no kuricukuramo amabuye y’agaciro, bashyizeho amande angina na 30 000frw ku nka imwe ariko ibyo bikorwa ntibyahagarara.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko imyitozo ikorerwa muri icyo kigo igira uruhare mu kubungabunga umutekano ugaragara mu gihugu kandi iyo abaturage bigabije ishyamba abasirikare bakoreramo imyitozo birababangamira.

Ikindi umuyobozi w’akarere avuga ni uko byagaragara nabi mu gihe umuturage yahura n’ikibazo bivuye ku myitozo abasirikare bakorera muri iryo shyamba rya Gabiro.

Ubuyobozi bw’ikigo bufatanyije n’ubuyobozi bw’akarere, busaba abaturage baturiye ishyamba kwigengesera kwinjira mu ishyamba rya Gabiro kuko bashobora kuhahurira n’ibibazo.

Nubwo ahandi mu gihugu umuco wo kuragira inka ku musozi ugenda ucika, mu karere ka Gatsibo uracyahari.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka