Nishimiye uko mu karere ka Huye bafasha abatishoboye- Mukabaramba

Ubwo yagendereraga akarere ka Huye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Dr. Alvera Mukabaramba, yavuze ko yishimiye uburyo mu Karere ka Huye basaranganya ingengo y’imari baba bahawe mu gufasha abatishoboye.

Nyuma yo kuganira n’abakozi bashinzwe imibereho myiza mu mirenge igize aka Karere ka Huye, ndetse no gusura bimwe mu bikorwa byagejejwe ku batishoboye, kuwa kane tariki ya 27/11/2014, Dr Mukabaramba yagize ati “Muri rusange, nasanze ibikorwa bifasha abatishoboye bishimishije. Bafite gahunda yo gufasha abatishoboye ku mafaranga yoherezwa na MINALOC hamwe n’ayo bahabwa n’abaterankunga. Ibikorwa twabashije kubona byose biri mu nzira nziza”.

Minisitiri kandi yishimiye kuba abahejwe inyuma n’amateka basanzwe bazwi ko bafite imyumvire iri hasi barabatuje hamwe n’abandi baturage, ibi bikaba ari uburyo bwo gutuma na bo imyumvire yabo izamuka.

Iyi nzu yubatswe n'abahabwa inkunga y'ingoboka mu murenge wa Mukura.
Iyi nzu yubatswe n’abahabwa inkunga y’ingoboka mu murenge wa Mukura.

Hagendewe ku kuba hatari icyizere ko abantu b’abakene cyane, kandi bashaje, bazakomeza kubona inkunga y’ingoboka (amafaranga yo kubatunga), mu Karere ka Huye bagiye babafasha gukora ibikorwa bizakomeza kubinjiriza amafaranga bityo ubuzima bugakomeza.

Ni muri urwo rwego abahabwa inkunga y’ingoboka bafashe igihe cy’umwaka cyo kwigomwa igice cy’amafaranga bahabwa, none ubu akaba yarubatswemo amazu akodeshwa. Muri Huye ubu ngo hamaze kubakwa bene ayo mazu arindwi.

Mu Murenge wa Mukura bubatse inzu y’ubucuruzi ya etaji kuri miriyoni 47, none ubu ku kwezi ibinjiriza ibihumbi 180. Nyamara kubera ko imaze igihe kitari kinini yubatswe, hari ibyumba bibiri bitarakodeshwa, kandi buri cyose gikodeshwa ibihumbi 25.

Muri uyu mudugudu abasigajwe inyuma n'amateka baturanye n'abandi baturage ngo babafashe guhindura imyumvire.
Muri uyu mudugudu abasigajwe inyuma n’amateka baturanye n’abandi baturage ngo babafashe guhindura imyumvire.

Mu Murenge wa Maraba, ahitwa i Cyizi ho bubatse igipangu kirimo amazu akodeshwa mu gikari, naho ibyumba biherereye ku muhanda winjira mu isoko bigacururizwamo. Aya mazu ngo atanga ibihumbi 280 ku kwezi.

Minisitiri Mukabaramba kandi ubwo yagendereraga abanyehuye yatangije imurikabikorwa ry’abafite ubumuga muri aka karere. Iri murikabikorwa ryari ryitabiriwe n’abafite ubumuga butandukanye, harimo n’abagendera ku magare bemerewe n’akarere kuzajya bacuruza uduconsho mu mugi.

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bamuritse imitako yo mu nzu.
Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bamuritse imitako yo mu nzu.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka