Ngororero: Uruganda rwubakiwe gutunganya imyumbati ruzanatunganya ibigori
Nyuma y’umwaka inyubako z’uruganda rwagenewe gutunganya umusaruro w’imyumbati mu karere ka Ngororero zuzuye ndetse ubu imashini zizakoreshwamo zikaba zarabonetse, ubu hongewemo na gahunda yo gutunganya umusaruro w’ibigori itari yaratekerejweho mbere.
Icyakora, haracyibazwa niba urwo ruganda ruzabona uwo musaruro cyane cyane imyumbati, kuko mu mirenge ya Gatumba, Muhororo na Ngororero ndetse na Kageyo yegereye urwo ruganda usanga nta mirima minini ihinzwemo imyumbati.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Ngororero, Emmanuel Mazimpaka, avuga ko kuba harongewemo n’imirimo yo gutunganya ibigori bizatuma urwo ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 15 ku munsi rutabura umusaruro wo gukoresha.

Kuri ubu, abahinzi barasabwa gushyira imbaraga mu guhinga ibigori n’imyumbati kuko begerejwe isoko.
Icyakora ntiharanashyirwa ahagaragara uzakoresha urwo ruganda ubundi rwubatswe n’akarere ka Ngororero ariko inama njyanama y’ako karere ikaba iherutse gutanga inama yo kurwegurira abikorera akaba aribo barukoresha.
Urwo ruganda ruri mu murenge wa Muhororo rubaye urwa kabiri rutunganya umusaruro w’ubuhinzi rugiye gutangira imirimo mu karere ka Ngororero, nyuma y’uruganda ruciriritse rukora imitobe na divayi rwubatswe na rwiyemezamirimo mu murenge wa Nyanjye.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|