Ngororero: Mukantaganzwa yakiriye mu gakiriro
Umugore witwa Mukantaganzwa Priscille utuye mu Mudugudu wa Mpara mu Kagari ka Cyome ko mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero yemeza ko ubu abarirwa mu bantu bakize mu Karere ka Ngororero abikesha Agakiriro kataramara n’umwaka gatangiye.
Uyu mugore ukora ububoshyi bw’Agaseke avuga ko nyuma yo kwigishwa yahise atangira kwikorera ubu akaba yarubatse inzu ifite agaciro ka miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda irimo n’amashanyarazi, afite ihene 5 akaba anarihirira abana 2 amashuri ya kaminuza, ngo byose abikesha ububoshyi bw’agaseke yigiye mu gakiriro.
Aravuga ko we na bagenzi be bashimishwa no kubyaza umusaruro ibidukikije bikomoka ku bigori no ku nsina; igihe hari abandi babyangiza kubera kumva bakoresha ibiva mu nganda zo hanze.

Gahunda ya Leta yo gukwirakwiza mu turere amazu yiswe “Agakiriro” yahise itanga umusaruro nyuma y’amezi 5 gusa gatangiye gukorerwamo. Nk’uko izina ribivuga ayo mazu ni ayo gukiriramo kubera ibikorwa binyuranye bihakorerwa biteza imbere bene byo. Uretse ibikorwa by’ubukorikori bw’amoko yose izo nyubako zinafasha mu bijyanye n’amahugurwa y’abaturage b’ingeri zose.
Ku ikubitiro, ku nkunga y’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (WDA) binyuze mu kigega SDF n’Akarere, Impuzamakoperative y’ababoshyi b’Akarere ka Ngororero (IKOVANGO) yahahuguriye abanyamuryango bayo 37 mu kuboha imipira, uduseke, amasaro akoze mu mpapuro n’ibikapu bakoresheje ibirere n’amababi y’ibigori, ari naho Mukantaganzwa yabyigiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe ubukungu n’imari, Mazimpaka Emmanuel yizeza aba banyabukorikori ko akarere kazakomeza kubaba hafi mu gutegura amamurikagurisha, amahugurwa n’ ingendoshuri.
Ashimangira ko abikorera bagize uruhare rukomeye mu kwesa imihigo y’Akarere ka Ngororero 2013/2014 kakaza ku mwanya wa 3 ndetse kagashyikirizwa igikombe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, bityo bakaba bazakomeza kwitabwaho.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
IT IS VERY IMPORTANT TO ENCOURAGE PEOPLE TO WORK FOR DEVELOPING THEMSELVES.BAYOBOZI; TURABASHIMIRA CYANE KU MUHATE MUGIRA MU GUTEZA IMBERE AKARERE