Ngororero: Minisitiri Musoni yashimye iterambere akarere kamaze kugeraho

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, kuri uyu wa 28 Gicurasi 2014yasuye akarere ka Ngororero aho yaje kuganira n’abayobozi b’inzego z’ibanze guhera ku mududgudu ku birebana n’imiyoborere myiza yo nkingi y’iterambere ry’igihugu.

Kimwe mu byashimiwe abaturage ni uko bahindutse ibitekerezo bibi bakabivaho, nkuko inzego zishinzwe umutekano zigaragaza ko ibyaha byagabanutse. Guverineri w’intara y’Iburengerazuba Madamu Caritas Mukandasira yasabye abaturage ko kugomera igihugu byahise ubu hagezweho kuyoboka.

Minisitiri Musoni yasabye abayobozi kuyobora mu mucyo n'abaturage kuyoboka abayobozi beza.
Minisitiri Musoni yasabye abayobozi kuyobora mu mucyo n’abaturage kuyoboka abayobozi beza.

Mbere y’ikiganiro ku miyoborere n’iterambere cyabereye ku cyicaro cy’akarere, Minisitiri Musoni yasuye ibikorwa by’iterambere harimo agakiriro hamwe n’ishuri ry’imyuga biri mu murenge wa Muhororo, naho nyuma asura urwibutso rwa Jenoside rwa Kibirira.

Minisitiri Musoni yatangaje ko yishimiye urwego akarere kagezeho mu kwiteza imbere no gukemura ibibazo by’abaturage ndetse asezeranya abagatuye ko Perezida wa Repuburika akomeje kubahoza ku mutima, aho buri mwaka aka karere akagenera amafaranga y’inyongera ku ngengo y’imari mu rwego rwo kwihutisha iterambere ryako.

Minisitiri Musoni yasuye ibikorwa by'iterambere mu karere ka Ngororero.
Minisitiri Musoni yasuye ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngororero.

Muri icyo kiganiro abayobozi batandukanye batanze ibitekerezo ndetse umuyobozi w’akarere agaragariza Minisitiri ibibazo bikomeye akarere gafite harimo icyo gusimbuza sosiyete ya GMC yacukuraga amabuye y’agaciro ubu ikaba yarafunze imiryango itishyuye abaturage yangirije imitungo, kwagura inyubako z’icyicaro cy’akarere, kubaka urwibutso rwa jenoside rwa Nyanjye n’ibindi maze Minisitiri abasezeranya ubufasha n’ubuvugizi.

Ubuyobozi bw’akarere bwashimiwe impinduka nziza mu miyoborere ihamye kuko abababanjirije bagiye barangwa no kutumvikana hamwe no kudashyira hamwe. Uyu muco wo kuyobora neza ukaba ugomba gutozwa inzego zose.

Abayobozi basabwe gukorera neza abaturage no kubakunda.
Abayobozi basabwe gukorera neza abaturage no kubakunda.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka