Ngororero: Kutita ku masoko ni kimwe mu bitera ikibazo cyo kutagira amazi ahagije
Imwe mu mpamvu itera ikibazo cyo kutabona amazi meza ahagije abaturage bo mu karere ka Ngororero bafite ni ukutita ku masoko y’amazi. Ako karere gafite amasoko y’amazi menshi aturuka mu misozi ariko ntiyitabwaho uko bikwiye.
Hari amasoko menshi bigaragara ko avamo amazi ariko agatemba ku misozi yiganira mu bishanga adatunganyijwe.
Hari n’aho bigaragara ko yari yarakozwe abaturage bayavomagaho ariko ibikorwa by’abaturage cyane cyane ubuhinzi byarayangije ku buryo amazi yayobye akava mu bitembo akanyura ku ruhande ugasanga bavomera hasi cyangwa bagakoresha imivovo y’imitumba.

Umukozi ushinzwe igenamigambi mu karere ka Ngororero avuga ko hari gahunda yo gutunganya amasoko amwe n’amwe ku bufatanye n’abaterankunga batandukanye, ndetse ngo amwe yatangiye gukorerwa inyigo.
Gusa nubwo amasoko ari menshi, bigaragara ko igikorwa cyo gukurura ayo mazi kitoroshye kubera imiterere y’akarere. Ahenshi ngo igishoboka ni ukuhashyira amavomo yakoreshwa n’abaturage bahegereye, ariko nabo ngo ntibayafata neza; nk’uko Mukamana Madalina wo mu murenge wa Kavumu yabidutangarije.
Abaturage basanga hafashwe ingamba zo guhana abakorera ibikorwa bitandukanye hafi y’ahashyizwe amasoko cyangwa amavomo byafasha mu gutuma ibikorwa by’amazi biramba kurushaho.
Ernest kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ikibazo cy’amazi mu karere ka ngororero giteye inkeke
kuko hari utugari tumwe natumwe batazi nuko amatiyo
y’amazi aba ateye.imihigo yo kugeza amazi meza ku
baturage irategurwa ariko igahera munyandiko;
natanga urugero mu kagari ka ngoma mu murenge wa kabaya
abaturage baho bavoma ibinamba gusa ntibazi robinet
icyo aricyo gusa ubuyobozi bw’akarere ka ngororero
nibamanuke bujye m’utugari barebe uko abaturage babayeho.