Ngororero: Ibikorwa remezo bidahagije bituma batabona serivisi z’Irembo

Abaturage bo mu duce tw’icyaro mu Ngororero bavuga ko kutagira bimwe mu bikorwa remezo bituma batabona serivisi z’irembo cyangwa zikabahenda cyane.

Imihanda mibi ituma bashyikira serivisi bibagoye
Imihanda mibi ituma bashyikira serivisi bibagoye

Abafite iki kibazo kurusha abandi ni abo mu mirenge ya Bwira, Muhanda na Ndaro.

Sibomana Augustin, ati « kuva aha kugera i gatumba aho nshobora gufotoza urupapuro cyangwa kubona banki, nkoresha amasaha atatu n’amaguru cyangwa bikantwara amafaranga ibihumbi bitandatu ngatega moto nshaka icyangombwa ubundi cyishyurwa amafaranga magana atanu ».

Habarugira Francois ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto atuye mu Murenge wa Ndaro nawe yemeza ko bibagora kubona izo serivisi.

Ati « mperutse kujya guhinduza uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ariko byantwaye amafaranga ibihumbi icumi na bitatu mu gihe abegereye ibikorwa remezo batarenza ibihumbi bitanu».

Mu kugerageza kunoza imitangirwe ya serivisi z’irembo, muri Werurwe 2017, akarere ka Ngororero katanze terefoni zigezweho 159 ku banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari ndetse n’abashinzwe iterambere mu tugari kugira ngo bafashe abaturage.

Bamwe muri aba bazihawe nabo bakaba bavuga ko zishobora kutazatanga umusaruro kubera ibura ry’ibikorwa remezo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Runyinya Nyiranshimyemungu Francoise agira ati « ntabwo nakwizeza ko ikibazo kigiye gukemuka kuko haracyabura ibikoresho kuko ahenshi nta mashanyarazi ahari, ndetse n’umuyoboro wa interineti uboneka hakeya».

Umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu mu karere ka Ngororero, Kanyange Christine, avuga ko akarere karimo gukoresha imbaraga mu kongera ibikorwa remezo bikiri bikeya.

bahawe telefone ariko ntibizeye kuzifashisha kubera kutagira amashanyarazi
bahawe telefone ariko ntibizeye kuzifashisha kubera kutagira amashanyarazi

Ati «turimo kuvugana n’ubuyobozi bw’ikigo gitanga serivisi z’amashanyarazi ndetse n’abacuruza itumanaho ngo twihutishe gukwirakwiza amashanyarazi na interineti, gusa igihe bizaba byarageze hose bitewe n’ubushobozi ndetse n’imiterere y’akarere kacu ».

Anavuga ko buri mwaka akarere gakora imihanda ijya mu cyaro byibura kuri kilometero ijana ku buryo ingendo zizoroshywa.

Mu ngo zirenga gato ibihumbi 80 zo mu karere ka Ngororero, ingo 14.400 nizo zifite umuriro w’amashanyarazi, mu gihe ari igikorwa remezo cy’ibanze mu kubona serivisi z’irembo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka