Ngororero: Babonye ikindi kiraro cy’abanyamaguru mu kwirinda impanuka zaterwaga n’umugezi

Abaturage batuye mu mirenge ya Muhororo, Gatumba, Bwira, Kavumu na Ndaro bishimiye ko bubakiwe ikiraro cy’abanyamaguru gikozwe ku buryo bwa gihanga. Icyo kiraro kiri ku mugezi wa Kirombozi, uri hafi y’imbibi z’imirenge ya Muhororo na Bwira.

Nkurikiyinka Innocent utuye mu murenge wa Muhororo, hafi y’ahubatswe icyo kiraro avuga ko buri mwaka, uyu mugezi wa Kirombozi hamwe n’uwitwa Nyamutukura uwirohamo byatwaraga abantu bagerageza kwambuka.

Ikiraro kizoroshya ingendi kinagabanye imfu zaterwaga n'imigezi.
Ikiraro kizoroshya ingendi kinagabanye imfu zaterwaga n’imigezi.

Mubo iyi migezi yari ikunze kwibasira ngo harimo abana b’abanyeshuri bambuka umugezi bajya kwiga hamwe n’abafite imbaraga nkeya, kuburyo mu myaka itanu ishize, iyi migezi yishe abantu batandatu itwara n’amatungo.

Iyo nzira yubatsweho ikiraro inyurwamo n’abaturage bo mu mirenge yavuzwe haruguru, ahanini basanga ibikorwa remezo biri mu yindi mirenge nk’ivuriro (ibitaro bya Muhororo), amasoko atandukanye, abakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bambukiranya imirenge, abanyamadini bajya gusenga n’ibindi.

Mu myaka ibiri ishize, ikiraro nk’iki kibaye icya kabiri cyubatswe kuri ubu buryo, ndetse kikaba n’icya gatatu cyubakiwe abanyamaguru mu kubafasha kwirinda impanuka ziterwa n’iyuzura ry’imigezi. Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon avuga ko iki kiraro kizafasha mu migenderanire y’abaturage batuye iyo mirenge.

Uburyo cyubatswemo ngo nticyatwarwa n'amazi nkuko bikunze kugenda muri ako karere.
Uburyo cyubatswemo ngo nticyatwarwa n’amazi nkuko bikunze kugenda muri ako karere.

Akomeza kandi avuga ko kubera ko kucyubaka byihutirwaga ndetse bikanatangizwa na Minisitiri w’umuco na Siporo Amb. Habineza Joseph, nyuma gato y’uko agaruka muri Guverinoma ndetse akaba imboni yayo mu karere ka Ngororero.

Iki kiraro gifite uburebure bwa metero 70 cyubatswe ku nkunga y’umuryango wigenga w’abanyamerika BRIDGE TO PROSPERITY, watanze amafaranga ahwanye na miliyoni 14 z’amanyarwanda, akarere n’abaturage babinyujije mu miganda batanga umusanzu wa miliyoni 3,5.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka