Ngororero: Abaturage baranengwa kudafata neza ibikorwa remezo

Abaturage bo mu karere ka Ngororero baranengwa kudafata neza ibikorwa remezo begerezwa kandi aribo bifitiye akamaro, ariko nabo banenga ubuyobozi kubaturaho ibikorwa remezo bimwe na bimwe batabanje kubagisha inama ngo barebe ko bikenewe.

Mu karere ka Ngororero bimaze kuba umuco ko abaturage n’abayobozi basasa inzobe buri wese agashimwa uruhare rwe mu iterambere ndetse ugaragayeho ubugwari nawe akanengwa.

Mu kiganiro cyateguwe ku bufatanye n’umuryango utegamiye kuri Leta wa PPIMA, cyabaye kuri uyu wa kane tariki ya 09/10/2014, umukozi w’Akarere ka Ngororero ushinzwe ibikorwa remezo, Birorimana Jean Paul yatangaje ko 65% by’abaturage bafite amazi meza, ariko ngo ibi ntibibuza ko imiyoboro igenda yangirika kubera kudacungwa neza.

Ngo hari aho abaturage babonye imiyoboro y’amazi bari bayanyotewe ariko bakaba aribo banagira uruhare mu kuyangiza.

Abaturage banenzwe kugira uruhare mu kwangiza ibikorwa remezo.
Abaturage banenzwe kugira uruhare mu kwangiza ibikorwa remezo.

Imiryango ADI TERIMBERE na TUBIBE AMAHORO ikorana na PPIMA, yifashishije ikarita nsuzumamikorere y’abatanga serivisi n’abazihabwa, yashyize ahagaragara ibyo abaturage bashima n’ibyo banenga muri gahunda z’ibikorwaremezo.

Nk’uko bigaragara, ngo abaturage bishimiye ingufu z’amashanyarazi zigenda zibageraho, amashuri, amasoko, n’imihanda, ariko bakanenga ko amazi meza adahagije, imiyoboro yayo ikiri mike, imihanda idakoze neza nk’igana ku bigo nderabuzima, ibiraro bidakomeye bishobora guteza impanuka, n’ibindi.

Ikindi abaturage banenga ubuyobozi ni uko hari ibikorwa remezo bigezwa ku baturage hatabanje gutega amatwi ibyifuzo byabo bityo ntibabihe gaciro. Hatangwa urugero rw’isoko rya kijyambere rya Mutake mu murenge wa Kavumu ritigeze rirema kubera ko ryubatswe ahantu ridafitiye baturage akamaro, ubu bikaba biteganijwe ko ryazahindurwa ishuri ry’imyuga.

Ibikorwa remezo bigomba gufatwa neza kuko bitwara amafaranga menshi.
Ibikorwa remezo bigomba gufatwa neza kuko bitwara amafaranga menshi.

Ba rwiyemezamirimo bakora imirimo ifite inenge nabo batunzwe agatoki. Ngo hari abakora imihanda ntibayirangize, inyubako zifite inenge, amateme adakomeye, imiyoboro itagira amazi ahagije n’ibindi.

Ku ruhande rwabo, abaturage badafata neza ibikorwa remezo bafashwe nk’imbogamizi ikomeye mu majyambere. Urugero rwatanzwe ni aho abaturage bacana ibiti byubatse ibiraro, ahandi ngo usanga bahinga barengerera imbago z’imihanda bakanatema amatiyo y’amazi.

Mu ngamba zafashwe ni uko nta bikorwa remezo byakagombye guturwa ku bo bigenewe hatabayeho kungurana ibitekerezo na bo. Aba nabo basabwe kumenya ko ikirezi bambaye cyera bakakirinda ibizinga aho byaturuka hose.

Umuyobozi w’Akarere, Ruboneza Gédeon yasabye abagenerwabikorwa kubisigasira kugira ngo iterambere bakesha imiyoborere myiza rirusheho kubafasha kwigira.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo   ( 3 )

PPIMA si umuryango utari uwa Leta ahubwo ni umushinga ugamije guhuza amakuru no gukora ubuvugizi kuri politiki za leta (Puplic Policy Information Monitoring and Advocacy)ushyirwa mu bikorwa n’imiryango ADI TERIMBERE na TUBIBE AMAHORO mu Karere ka Ngororero ubitewemo inkunga n’umuryango w’Abanoruveje NPA.

Mathieu yanditse ku itariki ya: 19-10-2014  →  Musubize

Iryo soko ryubakiwe abaturage batabagishije inama ni amakosa akomeye cyane akwiye kubazwa ubagizemo uruhare kuko ryatanzweho amafaranga menshi yagendeye ubusa

musafiri yanditse ku itariki ya: 10-10-2014  →  Musubize

Abahabwa imirimo yo kubaka ibikorwaremezo ntibayirangiza bakwiye kujya babihanirwa kuko bateza igihombo leta bakanakerereza iterambere ry’abaturage

mutesa yanditse ku itariki ya: 10-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka