Ngororero: 64% by’abatuye akarere nibo bafite amazi meza

Mu gihe abaturage b’akarere ka Ngororero basabwa kongera isuku ndetse no kwirinda indwara ziterwa n’umwanda, abagera kuri 64% nibo babona amazi meza nkuko bigaragazwa n’imibare y’akarere ka Ngororero.

Leta y’u Rwanda isaba ko abaturage bose bagira amazi meza kandi hafi yabo, aho umuturage adakora urugendo ruri hejuru ya metero 500 ajya gushaka amazi. Mu karere ka Ngororero ho ikibazo cy’amazi meza cyiracyari ingorabahizi, ndetse bamwe na bamwe bakitwaza kutayagira nk’inkomoko yo kugira umwanda.

Imiterere y'akarere iri mu bituma amazi meza atagera kuri bose.
Imiterere y’akarere iri mu bituma amazi meza atagera kuri bose.

Umukozi w’akarere ushinzwe igenamigambi, Birorimana Jean Paul, avuga ko akarere gateganya kuzubaka uruganda rw’amazi ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura. Uru ruganda rukaba ruzafasha mu gukusanya amazi meza no kuyatunganya maze akagezwa ku baturage.

Mu mwaka wa 2012, akarere kari gafite intego yo kugeza amazi meza ku baturagage byibura 71%. Nubwo hakozwe imiyoboro y’amazi ahantu hatandukanye, iyi ntego ntiragerwaho kugeza ubu.

Gufata amazi y'ibisenge ni kimwe mu byo abaturage basabwa kwifashisha mu gihe hataraboneka umuti urambye.
Gufata amazi y’ibisenge ni kimwe mu byo abaturage basabwa kwifashisha mu gihe hataraboneka umuti urambye.

Mu gihe aya mazi ataraboneka ku rugero ruhagije, abaturage basabwa gukoresha neza ayo bafite, ndetse no gufata amazi yo ku bisenge by’inzu agakoreshwa mu mirimo imwe n’imwe aho kugana ibinamba.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka