Ngoma: Umusaruro muke w’ingazi utuma uruganda rudakoreshwa uko bikwiye

Abahinzi bo mu Mirenge ya Mugesera, Sake na Rukumberi yo mu Karere ka Ngoma bibumbiye muri kompanyi bise “Sake Farm” itunganya amamesa ku buryo bugezweho bavuga ko ari umushinga wakinjiza cyane n’ubwo bagifite imbogamizi zo kubura umusaruro uhagije.

Mu gihe imbuto ziva ku ngazi (palme) zikurwamo ibintu byinshi birimo amasabune, amamesa ndetse n’andi mavuta ahenze, bo ngo kubera umusaruro ukiri muke ntibaratangira kubibyaza umusaruro uko bikwiye.

Kugera ubu ku muri iyi mirenge ingazi zihahingwa zari zatewe ari nk’igerageza ngo barebe ko zahera, ariko ngo zaje gutanga umusaruro ku buryo ubu uru ruganda rubasha gutunganya ibiro bigera kuri 400 ku kwezi mu gihe rufite ubushobozi bwo gutunyanya Toni imwe ku munsi y’amamesa.

Aya mamesa ari mu byagaragaye mu imurikagurisha ry'Akarere ka Ngoma.
Aya mamesa ari mu byagaragaye mu imurikagurisha ry’Akarere ka Ngoma.

Perezida w’iyi kompanyi Rutsobe Michel avuga ko imbogamizi bagifite mu kuba bazamura umusaruro ari ukubona imbuto zo guhinga ngo bongere umusaruro kuko ngo kuzitunganya bigoye kandi bihenda.

Yagize ati “Uruganda rurahari turatunganya amavuta ariko uruganda rumeze nk’aho rudafite icyo rukora. Twari twahinze ibigazi ari nk’igerageza ariko twabonye ari imari ikomeye yateza imbere abahinzi. Turi gushaka imishinga yadufasha kubona ingemwe ariko n’ubuyobozi bw’akarere kacu ntibwicaye”.

Abahinzi b’iki gihingwa kivamo amamesa bavuga ko igiti kimwe ushobora kugisaruraho amafaranga agera ku bihumbi 70 ku mwaka, bityo ko uwabihinga byinshi byamusigira amafaranga dore ko ngo bitagora wanabihinga imbere mu rugo.

Rutsobe yemeza ko amavuta y’amamesa bakora afite isoko kandi anakunzwe cyane n’abantu bifite, mu gihe mbere abantu batekerezaga ko amamesa ari ay’abantu baciriritse kubera ko yabaga adatunganijwe neza mu isuku cyangwa uburyo bayafunyikaga.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko buri kureba uburyo bwavugana n’abafatanyabikorwa ngo bafashe abahinzi kubona ingemwe ndetse no kurushaho gufasha uru ruganda kugira ngo rurusheho gutera imbere kandi ruteze imbere abahinzi.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka