Ngoma: Miliyari hafi ebyiri zigiye gushorwa mu mihanda ya feeder road

Akarere ka Ngoma kagiye gushora amafaranga y’u Rwanda hafi miliyari ebyiri mu kubaka imihanda ifite ibirometero 35 izafasha abahinzi kugeza umusaruro wabo ku masoko (feeder road) badahenzwe n’ababasanga iwabo babagurira ku giciro gito kubera imihanda mibi.

Imihanda izatunganywa mu gihe cy’amezi atandatu harimo uwa Sake-Jarama ufite ibirometero 21 n’umuhanda wa Karembo-Mugesera.

Bamwe mu bahinzi batuye Umurenge wa Jarama bavuga ko ubundi bagiraga imbogamizi z’umuhanda mubi byatumaga iyo bezaga umusaruro w’ibigori, inanasi ndetse n’ibishyimbo abacuruzi bazana imodoka babahendaga bitewe n’umuhanda mubi watumaga bataza ari benshi.

Mbonizanye Slydio yagize ati “Akagari kacu ni akagari kera cyane ariko tukagurisha maze kubera imihanda mibi bakaduhenda. Ikilo cy’ibigori tukigurisha amafaranga 100 mu gihe ahandi usanga byagera no kuri 200”.

Imihanda myinshi wasangaga yaragiye icukurwamo ibyobo bitewe n'imvura bigatuma imodoka zitinya kujyayo.
Imihanda myinshi wasangaga yaragiye icukurwamo ibyobo bitewe n’imvura bigatuma imodoka zitinya kujyayo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Jarama buvuga ko muri uyu murenge hera ibigori byagera no kuri toni ibihumbi icyenda (9000T) ndetse n’indi myaka nk’ibishyimbo, inanasi ndetse n’ibindi.

Ngo usanga ikibazo kigaragara kuko n’ubwo hari koperative y’abahinzi bashyizeho ngo ibagurire umusaruro usanga bitabasha kugira ubushobozi bwo kubigura byose, bityo bigatuma bamwe babijyana mu masoko bakabigurisha make.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwo bubona uyu muhanda ugiye gukorwa nk’igisubizo ku bahinzi batabonaga uko bageza umusaruro wabo ku masoko, kuko uyu muhanda nukorwa uzahita uhura n’umuhanda ugera i Kigali unyuze mu Bugesera, cyangwa bakaba babigeza mu mujyi wa Kibungo biboroheye ndetse hanabasha kujyayo abacuruzi benshi bajya kubigura.

Imihanda mibi iba imbogamizi ku kugeza umusaruro ku masoko.
Imihanda mibi iba imbogamizi ku kugeza umusaruro ku masoko.

Mupenzi George, umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu yagize ati “Iyi mihanda ni ingirakamaro cyane izafasha abaturage mu rwego rw’ubuhahirane no kugera kuri serivise zitandukanye, ku mavuriro, ku buyobozi n’ahandi. Ikindi kandi nabo bazabonamo imirimo”.

Akomeza agira ati “Iyo imihanda ari mibi abantu batinyishayo imodoka zabo n’uwoherejeyo imodoka ye agaca menshi kuko aba aziko yahura n’ikibazo. Iyo umuhanda ari mwiza abantu bajyayo ari benshi noneho bikoroshya ubuhahirane. Nicyo leta igamije”.

Uretse uyu muhanda ugiye kubakwa mu mezi atandatu na sosiyete yitwa MG civil engineering contractors, mu mpera z’umwaka wa 2014 hari hatashywe undi muhanda wa feeder road Kibaya-Gituku mu Murenge wa Rukira, watumye igiciro cy’umusaruro w’igitoki uva ku mafaranga 40 ku kilo ugera ku mafaranga 100 kubera imihanda myiza yatumye abaza kubigura baba benshi mu gihe ubundi byabaga byapfira mu mirima.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi mihanda nabonye ari myiza ikemura ikibazo cy’imihanda inyerera mu gihe kimvura

kalisa yanditse ku itariki ya: 18-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka