Ngoma: Inzara yiswe Gashogoro iterwa no kotsa imyaka
Kuba inzara yiswe Gashogoro ihora igaruka buri mwaka mu karere ka Ngoma ngo biterwa nuko Abanyangoma botsa imyaka (kugurisha imyaka ikiri mu mirima) bigatuma batizigamira ngo bahunike imyaka.
Ubwo umuyobozi w’akarere ka Ngoma yafunguraga ku mugaragaro inama ya Access to Finance Forum yavuze ko muri aka karere muri aya mezi haba inzara isa naho yabaye karande. Ibyo ngo biterwa nuko nta muntu ukizigamira ibyo kurya.
Yagize ati “Umuhinzi arahinga ibigori akabigurishiriza mu murima, akabinywera kandi aziko azakenera kurya. Niyo mpamvu inzara nk’iyi ya Gashogora iguma igaruka buri mwaka. Nta muntu ugihunika umufuka w’imyaka mu rugo”.

Abaturage nabo bemeranywa n’umuyobozi w’akarere kuri icyo kibazo ariko usanga bavuga ko hari n’ababiterwa n’ubukene ndetse n’inyota nyinshi y’ifaranga isigaye yarateye mu bantu.
Umuhinzi umwe twavuganye yabisobanuye atya: “None se ubu waburara kandi ufite umurima w’ibigori kandi hari umuntu uri kuguha amafaranga ngo azisarurire? Yego hari ababigurisha bashaka kujya kuyanywera ariko siko biri kuri bose.”
Inzara bita Gashogoro iramenyerewe muri aka karere ndetse no mu ntara y’Uburasirazuba mu kwezi kwa cyenda kugera mu kwezi kwa kumi n’abiri hagaragara izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa nka kimwe mu kimenyetso cy’inzara.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|