Ngoma: Ingengo y’imari y’akarere yongewemo hafi miliyari y’ibikorwa by’iterambere
Nyuma yuko akarere ka Ngoma gatangarije ingengo y’imari ingana na miliyari zirenga gato 10 kazakoresha mu mwaka wa 2013/2014, nyuma y’amezi atandatu iyi ngengo y’imari yavuguruwe yongerwamo amafaranga hafi miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Amafaranga yiyongereyemo ni azakoreshwa mu kubaka imihanda muri aka karere, kuyisana no kugura amatelevisiyo azashyirwa mu biro by’utugali duherutse kubakwa n’andi azakoreshwa mu bindi bikorwa by’iterambere.
Iyi ngengo y’imari ivuguruye ingana na 11,138,435,313, nkuko itegeko ribitegenya yemejwe n’inama njyanama y’aka karere kuri uyu wa 24/01/2014.
Dr Kanobana Mathusalem, uhagarariye komisiyo y’ubukungu n’iterambere muri njyanama y’akarere ka Ngoma avuga ko ayo mafaranga yiyongereho yagiye ava ahantu hatandukanye harimo za minisiteri, abafatanyabikorwa n’ahandi bityo bigatuma bayongeramo bahereye kubikenewe cyane.
Yagize ati “Aya mafaranga azava ahantu hatandukanye, nko muri za minisiteri zitandukanye zishaka kugira ibikorwa zikorera mu karere kacu, ndetse n’abafatanyabikorwa, mu bigo bya Leta nka za NEB, REMA n’ibindi bikorwa.”

Dr Kanobana yavuze ko hateganijwe ko hazubakwa umuhanda wa kilometro 16,4 uzava ahitwa Kibaya-Gituku, kusana umuhanda uva ku biro by’umurenge wa Zaza ukagera Mbembwe unyuze kuri kiriziya y’abagatorika andi akoreshwe mu bindi bikorwa by’iterambere no mu buhinzi.
Uretse kwemeza ingengo y’imari ivuguruye y’aka karere, inama njyanama yanarebeye hamwe aho ibikorwa byari biteganijwe mu ngengo y’imari y’uyu mwaka bigeze bishyirwa mu bikorwa nyuma y’amezi atandatu ashize.
Bimwe mu bikorwa biri gukorwa birimo kuvugurura icyahoze ari stade Cyasemakamba, kubaka hoteli yo ku rwego rw’inyenyeri eshatu muri aka karere ndetse no kubaka imihanda y’amabuye n’ibindi.
Abaturage batuye akarere ka Ngoma bashima ko iterambere bari kubona noneho bagenda barisatira mu myaka ibiri ishize kubera ibikorwa bagenda bagezwaho birimo imihanda y’amabuye, amatara ku mihanda, hoteli iri kubakwa n’ibindi.
Abaturage basaba akarere kujya gakurikirana ibikorwa kaba kubatse kuko hari ubwo bimwe biherukwa bishyirwaho ubundi byakenera gusanwa ntibikorwe nkuko byagenze ku matara yo ku mihanda yashyizweho none ubu hakaba haka mbarwa bikaba bisa naho bisubiriye mu icuraburindi kuko atacyaka.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko stade barebeneze aho bicara bahatunganye
neza intebe ziteye nkomwishuri bashobora gukosora.
ibi byatangajwe ko bizagerwaho uyu mwaka w’ingengo y’imari ndabona uzasiga akarere kose kabaye umugi kandi n’abaturage bageze kure mu bikorwa-remezo, nibyo kwishimira