Ngoma: Baremeza ko hoteli enye ziri kubakwa muri aka karere ziziye igihe
Nyuma yuko akarere ka Ngoma gatangiriye kubaka hoteli ya mbere yo ku rwego rw’inyenyeri eshatu, abandi bashoramari bagatangira kubaka izindi hoteli eshatu abatuye aka karere baravuga ko izi hoteli zije zikenewe kuko Ngoma igenda itera imbere.
Uretse hoteli y’akarere, izindi hoteli ziri kubakwa mu karere ka ngoma harimo iya Saint Joseph ubundi yari isanzwe yari ku rwego rwa Motel, hoteli Amataba Eco village yubakwa ku kiyaga cya Sake (yanatangiye gukora) ndetse na hoteli Dereva nayo iri kubaka ngo ihakorere.

Akarere ka Ngoma kugera ubu gafite amashuri makuru ane amaze kuhagera, ndetse n’ibindi bigo bitandukanye bihakorera byose usanga ababikoreramo bakenera service ziri no kur wego rwa hoteli ariko ntibazibone.
Abatuye akarere ka Ngoma bavuga ko akenshi iyo bakeneraga service zo ku rwego rwa hotel byabasabaga gutega bakajya Rwamagana na Kigali cyangwa ahandi bitewe nuko muri aka karere nta hoteli yahabaga.

Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru bakunda kwita Edi, yagize ati “Nkubu urebye muri uyu mugi hari ubwo umuntu yakeneraga na za SAUNA, cyangwa aho kwiyakirira hagaragara ugasanga ntaho, mbese muri rusange service zo ku rwego rwa hoteli ziziye igihe kandi mbona zizanongera ubukerarugendo bukorerwa muri aka karere kuko bazajya baza bisanzuye bumva ko service zose bazibona”.
Musoni Theophile avuga ko kugira hoteli nyinshi nabyo bizatuma akarere gatera imbere kuko bizajya bikurura ba mukerarugendo ndetse n’abandi bavuye impande n’impande baza kugasura.

Ku rundi ruhande ariko Theophile abona imbogamizi zuko abatuye uyu mugi batarahindura imyumvire kuburyo bugaragara ngo babe baba abasirimu no mu mutwe bitabire ibikorwa byo kwidagadura.
Yagize ati “Kuba hotel zaza ni byiza ariko abatuye umugi wa Kibungo nabo dukeneye kumenya kwigadadura, nubwo hari amashuri makuru yaje ndetse n’ibindi bigo bikomeye, nibaza ko abakoramo ntawe utuye Kibungo kandi muri week end bahita bigira i Kigali mu ngo zabo ariko kuba hoteli zije byo ndibwira ko hari ikigiye guhinduka.”
Isabwe Vedaste uhagarariye urugaga rw’abikorera avuga ko kuba uru rugaga rutarafashe iya mbere mu kubaka hoteli babitewe nuko bari bakiga isoko, gusa ngo ubu bamaze gushyiraho sosiyete y’ishoramari igiye gukora ibikorwa bitandukanye biteza imbere akarere birimo n’amahoteli.

Ndayisaba Steven ushinzwe igenamigambi ry’akarere ka Ngoma, avuga ko nyuma yuko akarere gakanguriye abashoramari gushora imari muri aka karere harimo no kubaka hoteli, akarere kamaze gufata iya mbere kakubaka abandi bashoramari bamaze nabo gutangira kubaka.
Akomeza avuga ko akarere nikamara kurangiza iyo hotel kazayikodesha abikorera kugirango bayikoreremo batange service ku bagana akarere n’abandi bakenera service zo ku rwego rwa hoteli.
Hoteli y’akarere ka Ngoma yatangiye kubakwa izarangira ifite agaciro kari hejuru ya miliyari ebyiri ikaza iri ku rwego rw’inyenyeri eshatu.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ibi bikorwa bitugereyeho Igihe kuko Igihe Niki NGO natwe dusobanuke tugere kukigero 70%
cyuko natwe dusobanutse .kandi bizadufasha no kugera kwiterambere byihuse murirusanjye.
ibikorwaremezo nkibi ni ngombwa kandi ubona ko bifatiye runini abanyarwanda cyane abo mu turere nkutu