Ngoma: Amaze imyaka 60 atunzwe n’umwuga wo gukora amagari

Umusaza witwa Nyabwami Karoli utuye mu murenge wa Kazo akarere ka Ngoma, avuga ko kuva yaca ubwenge yahise yiga umwuga wo gukora amagari none akaba awumazemo imyaka 60 umutunze kandi wamugejeje kuri byinshi.

Uyu musaza ubu ugeze mu myaka irenga 78 aracyabasha gukora amagari kandi yemeza ko azarinda yitaba Imana agikomeye ku mwuga we wo gukora amagari kuko umutunze.

Ubwo twamusangaga mu isoko ryo mu murenge wa Mutendeli mu karere ka Ngoma, yagize ati “Njye natangiye gukora amagari mu myaka ya 1954 ubwo najyaga muri Bugande, nyuma naje kugaruka mu Rwanda nyuma yaho gato nkomeza umwuga kugera na n’ubu kandi numva nzawukomeza kugera nshizemo umwuka kuko untunze.”

Nyabwami w'imyaka igera kuri 78 ntacibwa intege n'imyaka afite.
Nyabwami w’imyaka igera kuri 78 ntacibwa intege n’imyaka afite.

Uyu musaza uretse kuba amaze imyaka ingana ityo akora umwuga wo gukanika amagari ngo yanabyigishije abamukomokaho kuburyo bose babizi kandi hari ababikora binatunze.

Uyu musaza kandi ngo ajya ahabwa ibiraka byo kwigisha abana bo mu cyaro aho atuye maze bakamuhemba abo bana nabo bikabagirira akamaro. Ngo yigishije abanyeshuri bagera ku 10 mu kiraka yari yahawe n’umushinga we yita RED BARNET, ubuyobozi bwo buvuga ko ari PPMER maze agababwa amagari abili.

Bamwe mubo twasanze muri iri soko nabo bakora amagari tariki 28/04/2014 badutangarije ko umwuga wo gukanika amagari ubaha amafaranga kuko ku munsi umwe w’isoko babasha kubona amafaranga 8000 umunsi umwe.

Uwitwa Ntirenganya Diogene, akaba na perezida w’ishyirahamwe ry’abakanika amagare avuga ko umusaza Nyabwami ariwe wamwigishije umwuga none ngo wamuteje imbere abasha gushaka umugore arubaka.

Akomeza akangurira bantu bose cyane cyane urubyiruko kujya biga umwuga kabone nubwo bakiga ibindi ariko bakagira umwuga biga kuko imyuga yose itari ikibi ikiza.

Nyabwami arimo gukanika amagare mu isoko rya Mutenderi.
Nyabwami arimo gukanika amagare mu isoko rya Mutenderi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutendeli aharemera iri soko, yavuze ko kuba umuntu ushaje nk’umusaza Nyabwami byakagombye kubera abandi bantu bose gukangukira umurimo cyane cyane abasaza bangana nawe ndetse n’abo aruta.

Yabivuze agira ati “Umusaza nk’uriya yakagombye kubera urugero bagenzi be bashaje bakamenya ko gusaza bitavuze kwicara ngo utegereze ko baguha ibyo ukeneye. Biriya akora bimufasha kubona amafaranga y’utuntu akeneye atarinze gusaba abana be, ni ikintu kiza kizatuma aramba ndetse akanasaza neza.”

Umurenge wa Mutendeli ndetse n’ahandi henshi mu karere ka Ngoma uhasanga amagari menshi kuko ariyo yifashishwa mu ngendo ndetse n’imirimo imwe n’imwe. Aya magari uko akora nuko agendwaho niko aba akeneye gukanikwa ari nabyo bituma abakora amagari bibasha kubaha amafaranga.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka