Ngoma: Abanyeshuri batangiye urugerero barahiga kuzamura imyumvire y’abaturage

Abanyeshuri bagiye gutangira ibikorwa by’urugerero mu karere ka Ngoma baremeza ko biteguye gutanga umusanzu mu guhindura imyumvire y’abaturage, kuko bahamya ko kuba hari ababayeho nabi bidaterwa n’ubushobozi bwabo ahubwo ari imyumvire.

Ibi ni bimwe mu byo abasore n’inkumi 355 batangaje nyuma y’ibiganiro bisoza inyigisho baherewe mu itorero ry’inkomezabigwi rihuje abarangije amashuri yisumbuye abasoje amasomo kuri uyu wa 07/01/2015.

Mu gusoza aya masomo hanatangizwa ibikorwa by’urugerero byabo, aba basore n’inkumi bamuritse imihigo ikubiyemo ibyo biteguye gukora mu gihe bari ku rugerero.

Habanabakize Thomas, umwe muri aba banyeshuri avuga ko n’ubwo bitoroshye, azihatira kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko no kubitangaho amakuru kuko ahamya ko ari kimwe mu bibangamiye icyerekezo cy’igihugu.

Intore zirangwa na morarle aho ziri hose.
Intore zirangwa na morarle aho ziri hose.

Evodia Kangabe ahamya ko mu byo azibandaho ari uguhindura imyumvire y’abaturage bakikorera bimwe mu bibafasha gutera imbere ariko ntibirengagize gufasha ab’intege nke.

Uyu mukobwa avuga ko nk’uko byashimangiwe mu nyigisho bahawe azagerageza kurwanya imyitwarire mibi igaragara mu rubyiruko ikaba iterwa n’ibishuko.

Yagize ati “Tuzashishikariza urubyiruko ko rugomba kumva ko kubona amafaranga utayakoreye ari ikibazo cyane cyane kuyabona waciye mu ngeso mbi nko kwiyandarika”.

Kirenga Providence, umuyobozi wungirije w'akarere ka Ngoma.
Kirenga Providence, umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma.

Madame Kirenga Providence, umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko kuba akarere kabonye Inkomezabigwi zose muri aka karere zibarirwa mu 1676 zihiga ibikorwa bisanzwe muri gahunda zigamije kuzamura imibereho y’abaturage ari andi maboko kandi azabyara umusaruro bidatinze ashingiye ku cyo yise ibakwe ry’urubyiruko.

Si ubwa mbere abarangiza amashuri yisumbuye bakora ibikorwa by’itorero harimo n’urugerero, aho ibikorwa by’urugerero bamwe babona bikwiye kurushaho gukosorwa kuko ngo hari aho usanga abari mu urugerero badakurikiranwa neza bigatuma umusaruro utagerwaho neza nkuko uba witezwe.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo   ( 1 )

izi ntore aho ziri hose tuzifurije kugira umwaka mushya muhire urangwa n’ibikorwa byubaka maze ingufu zacu tuzubakishe igihugu

kirenga yanditse ku itariki ya: 8-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka