Ngo uwamusubiza mu busore icyarahani cyamuhindura “Bwana”

Umusaza Mashukane Bernard utuye mu Murenge wa Rugarama, mu Karere ka Burera, umaze imyaka irenga 50 adodesha icyarahani, avuga ko muri iki igihe umwuga w’ubudozi wakiza uwukora aramutse abishyizemo ubushake n’imbaraga.

Mashukane ufite imyaka 80 y’amavuko, avuga ko muri iki gihe abadozi bafite amahirwe ngo kuko hari abantu benshi badodesha imideri y’imyenda itandukanye, bitandukanye no mu gihe cya kera akiri umusore aho ngo abantu batitaga ku miredi cyane.

Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yamusangaga mu isoko rya Rugarama ari kudoda, yavuze ko ari umusore muri iki gihe, umwuga w’ubudozi watuma aba umukire yise “bwana” ngo kuko yakwiga kudoda imideri y’imyenda itandukanye kandi akabona abakiriya.

Agira ati “Ohho! Ahubwo uri umusore byagukiza! Ahubwo se mwashatse bya byuma byanyu mukansubiza mu busore mukareba ko ntariga amaturuso (Retroussé ni umuderi w’imyenda) yose nkayashahura! Uradoda igiteyiteyi cy’umugore, udode igiteyiteyi cy’umugore wundi! Irakizaga mba nkwambuye ahubwo wasanga uri bwana. Imashini irakiza.”

Mashukane yantangiye kwiga kudodesha icyarahani afite imyaka ibarirwa muri 20.
Mashukane yantangiye kwiga kudodesha icyarahani afite imyaka ibarirwa muri 20.

Uyu musaza uvuga ko yatangiye kwiga kudodesha icyarahani akiri umusore, afite imyaka ibarirwa muri 20 y’amavuko, aza kujya gupagasa muri Uganda akajya adodera Abagande. Nyuma yaje kugaruka mu Rwanda nabwo akomeza kudoda.

Akiri muri Uganda ngo yageze aho ahingira abaturage bakamuha amashilingi akayabika, amaze kugwira amwe ayagura icyarahani (banyongesha amaguru) maze atangira kudoda imideri y’Abagande batandukanye.

Agira ati “Noneho ngeze aho ngura iyi mashini kubera mbizi (kudoda). No gutera amapesi (ibifungo by’imyenda) mu Bugande narayateraga y’amaturuso. Amaturuso ya ba bagore bagenda bakenyeye, bakagenda bari kugira gutyaaa (yizunguza). Nkabadodera mbese nimereye gutyaaa (yicaye)!”

Akomeza avuga ko agarutse mu Rwanda nabwo yakomeje umwuga we wo kudoda ariko akabikora ari uko yabonye ibiraka by’abashaka ko abadodera imyambaro itandukanye. Ikindi gihe agakora n’ibindi biraka bitandukanye yabonaga.

Umusaza mashukane ahamya ko uwamugira umusore muri iki gihe kudoda byamugira umukire.
Umusaza mashukane ahamya ko uwamugira umusore muri iki gihe kudoda byamugira umukire.

Mashukane akomeza avuga ko amafaranga yakuraga mu budozi ndetse n’ayo yagiye akorera mu bindi biraka yatumye yubaka inzu ashaka n’umugore.

Icyarahani cyakomeje kumutunga

Avuga ko yashatse akuze, afite imyaka ibarirwa muri 30 y’amavuko, ngo kuko yari yarabuze amafaranga ibihumbi bitandatu, avuga ko aribyo yakoye uwo mugore we.

Akomeza avuga ko icyarahani cye cyakomeje kumutunga n’umugore n’abana babyaranye. Gusa ariko ngo nyuma baje kumwiba amaguru y’icyo cyarahani asigarana umutwe wacyo ni nawo akoresha ubu, yateyeho nyonganyonga ikoreshwa n’ukuboko.

Mashukane avuga ko kuri ubu abana n’umukecuru we gusa. Kuko ngo abana umunani babyaranye bose bashinze ingo zabo.

Umukiriya yereka Mashukane uko amudodera.
Umukiriya yereka Mashukane uko amudodera.

Icyo cyarahani afite ubu ngo abasha kugikoresha iyo yabonye ibiraka, akabona amafaranga yo kumutunga n’umukecuru we, nubwo ngo bimugora kuko asigaye asaba undi muntu ngo amushyirire urudodo mu rushinge kuko atakibasha kubona neza.

Agira ati “Dore nk’ubu umuntu aranzanira akaraka nkagakora. Yanzanira akaraka nkagakora. Nagakora nkagaburira umugore n’akada kanjye kandi na za Mitiweri ndazitangaga. Dore n’amaso garahubanganye, ni ugupfa kugenda nka masikini”.

Mashukane akomeza avuga ko kuba atakibasha kureba neza bituma atabona abakiriya benshi, kuko ngo mu gihe aba ari gushaka umushyirira urudodo mu rushinge abakiriya baba basanze abandi badozi.

Akomeza avuga ko ku munsi w’isoko rya Rugarama rirema ku wa gatatu no ku wa gatandatu, iyo yakoreye menshi atahana amafaranga y’u Rwanda 500, kandi mbere ngo akireba neza hari n’igihe yakoreraga ibihumbi bitanu.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka