Ngera: Abatuye Nyanza barishimira iterambere rimaze kuhagera
Bamwe mu batuye mu gasantere ka Nyanza mu Murenge wa Ngera ho mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko bishimira uburyo ako gasantere kagenda gatera imbere ugereranije no mu bihe byashize.
Aba baturage bavuga ko mbere y’uko aka gasantere kagezwamo umuriro w’amashanyarazi bari barasigaye inyuma, nyamara kandi ngo aka gasantere kari ku muhanda wa kaburimbo. Ibi ngo byatumaga nta n’abantu bahashora imari ngo bahakorere ibikorwa bifasha abaturage mu buzima bwa buri munsi.

Nyuma y’aho ako gasantere kagerejwemo umuriro w’amashanyarazi muri gahunda yo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi aho utaragera, bamwe mu bahatuye batangiye gushora imari mu bikorwa cyane cyane by’ubucuruzi, bigatuma abahatuye babasha guhahira hafi.
Zimwe muri serivisi zageze mu gasantere ka Nyanza kubera umuriro harimo nka serivisi z’ikoranabuhanga ubusanzwe byasabaga uzikeneye kujya mu mujyi wa Butare.
Kubera umuriro w’amashanyarazi bamwe mu rubyiruko rwo mu Kagari ka Nyanza aho aka gasantere ka Nyanza gaherereye bishyize hamwe bashinga Koperative y’ikoranabuhanga n’iterambere (Cooperative of ICT and Development), itanga serivisi zinyuranye z’ikoranabuhanga.

Havugimana Emmanuel utuye mu Murenge wa Ngera hafi y’agasantere ka Nyanza, avuga ko hataragera amashanyarazi byari bigoye kuba wahabona serivisi cyane iz’ikoranabuhanga, ariko ubu ngo hageze Koperative itanga serivisi z’ikoranabuhanga, we avuga ko yaborohereje urugendo.
Agira ati “Mbere aha I Nyanza ntiwari kuhashakira fanta yo kunywa ngo uyibone, ntiwashakaga icyo kurya ngo ukibone, ntiwashoboraga kubona aho wifotoza ifoto ngufi yo gushyira ku byangombwa ngo uhabone, byasabaga kujya I Butare. Ufite impapuro afotoza nawe byamusabaga kujya I Butare,… ariko ubu twabonye umugabo atwegereza izo serivisi zose, mbese muri make urugendo rwaragabanutse, umuntu ajya I Butare ariko ari ibindi bintu bikomeye bimujyanye”.

Koperative y’ikoranabuhanga n’iterambere ikorera mu rugo rwa Biraboneye Emmanuel, ari nawe wagize igitekerezo cyo kuyishinga. Ahobantegeye Marianne, umugore wa Biraboneye ari nawe waganiriye na Kigali Today kuko umugabo we atari mu rugo, avuga ko iyi koperative yaje isubiza ibibazo by’abatuye muri aka gace ku bijyanye na serivisi z’ikoranabuhanga.
Uretse n’abaturage bahatuye ubusanzwe bakenera amafoto yo gushyira ku byangombwa, Ahobantegeye anavuga ko iyi koperative ifasha ibigo by’amashuri ndetse n’Umurenge wa Ngera, mu bijyanye no gufotoza impapuro, kuko nabo ngo mbere byabasabaga kujya mu mujyi wa Butare.

Ati “Kubera ko natwe dutuye aha, mbere serivise yose ijyanye n’ikoranabuhanga yasabaga kujya I Butare. Nta hantu na hamwe muri aka gace kugenda ukagera ku Kanyaru wari kuyisanga. Uyu munsi rero abantu bose ba hano hafi, abo hepfo ku bice bigana ku Kanyaru mu Murenge wa Ngoma bose baza hano. Ibigo by’amashuri nitwe tubafotorera ibizamini, mbega ubona ko ari ibintu byiza by’iterambere twagejeje ku batuye ino”.
Agasantere ka Nyanza mu Murenge wa Ngera ni kamwe mu dusantere tw’Akarere ka Nyaruguru turi gutera imbere, haba mu myubakire ndetse no mu ishoramari.

Charles RUZINDANA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|