Nemba: Guverineri Bosenibamwe asaba abaturage guharanira gusezera ku bukene

Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, arasaba abaturage bo mu murenge wa Nemba, mu karere ka Burera, guharanira kuva mu bukene babyaza umusaruro kandi bafata neza ibikorwaremezo bagezwaho.

Ibi Guverineri Bosenibamwe yabisabye aba baturage, tariki ya 04/09/2014 ubwo yasuraga umurenge wa Nemba akanifatanya n’abaturage baho mu muganda wo gusana ikiraro cyari cyarangiritse.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru yasabye abo baturage kubyaza umusaruro ndetse no gufata neza ibikorwaremezo bagezwaho kandi bagaharanira guhinga kijyambere kugira ngo babone umusaruro mwinshi.

Akomeza ababwira ko nibagezwaho amashanyarazi badakwiye kuyacana mu nzu gusa ngo ahubwo bagomba kuyabyaza amafaranga batangiza ibikorwa bitandukanye by’imyuga birimo ububaji, inzu bogosheramo bakanatunganya imisatsi (salon de coiffure) n’ibindi byinjiza amafaranga.

Guverineri Bosenibamwe asaba abaturage guharanira kuva mu bukene kuko aricyo Leta y'u Rwanda ibifuriza.
Guverineri Bosenibamwe asaba abaturage guharanira kuva mu bukene kuko aricyo Leta y’u Rwanda ibifuriza.

Guverineri Bosenibamwe kandi akomeza asaba abo baturage kugira umuco wo kuzigama bakorana n’ibigo by’imari bakabitsa igihe babonye amafaranga aturutse mu bikorwa binyuranye ndetse bakanasaba inguzanyo, ngo kuko ibi byose ari byo bizatuma baca ukibiri n’ubukene bakaba abakire kuko ari cyo Leta y’u Rwanda ibifuriza.

Agira ati “bizaba ari agahomamunwa leta y’u Rwanda yaravunitse, ikabavunikira ariko mugakomeza kuba muri abakene nk’uko mwahozeho. Ntabwo byumvikana rero”.

Umurenge wa Nemba ugizwe ahanini n’imisozi miremire ahenshi hakaba hataragezwa umuriro w’amashanyarazi. Cyakora kubera ikigo nderabuzima cya Ndongozi kiri muri uwo murenge cyatashywe mu mpera z’umwaka wa 2012, cyatumye mu gace cyubatsemo hagezwa umuriro w’amashanyarazi n’ubwo abaturage bagituriye bo batari bawushyira mu ngo zabo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwizeza abo baturage ko kuva amashanyarazi yarageze kuri icyo kigo nderabuzima n’ahandi azahagera.

Umurenge wa Nemba kandi ni umwe mu mirenge yo mu karere ka Burera uzanyuzwamo umuhanda wa kaburimbo Base-Butaro-Kidaho ugiye kubakwa.

Guverineri Bosenibamwe asaba abaturage bo muri uwo murenge kwitegura kwakira ibyo bikorwaremezo bagiye kugezwaho bakabifata neza kandi bakabibyaza umusaruro.

Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru ariko abwira abo baturage ko ibyo byose bizagerwaho ari uko bafite umutekano, akabasaba gukomeza kuwubungabunga kandi birinda ibihuha bivugwa na bimwe mu bitangazamamkuru.

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo   ( 2 )

igihugu cyaduhaye umutekano natwe mureke tuwubyaze umusaruro twiteze imbere cyane cyane ko akarere kacu kihagije.

Karim yanditse ku itariki ya: 6-09-2014  →  Musubize

ni kumuntu kugiti cye gufata gahunda ukumva ko ubucyene ugomba kubutera umugeri kandi birashoboka ugushaka ni ugushobora hari byinshi wakora ndetse benshi usanga banasuzugura , ikindi kandi twirinde kwifunga mubitekerezo

mahirane yanditse ku itariki ya: 6-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka