Muyongwe: Ikiraro cya Cyakika kibangamiye imihahiranire
Abaturage bo mu Murenge wa Muyongwe mu Karere Gakenke baravuga ko bahangayikishijwe n’ikiraro cya Cyakika cyangiritse bikabangamira imihahiranire yabo n’ibice baturanye.
Iki kiraro giherereye mu Kagari ka Gisiza cyarangiritse ku buryo nta kinyabiziga nk’imodoka gishobora kuhanyura bigatuma batagishobora guhahirana n’ibindi bice baturanye ku buryo buboroheye kuko bibasaba kuzenguruka, kandi nyamara iyo bakinyuzeho bashobora gukoresha iminota itarenze 30 kugera mu mirenge baturanye.

Annonciata Nyirarubwa utuye mu Kagari ka Gisiza avuga ko ikiraro cya Cyacika kibateye ikibazo cyane kuko uretse kuba badahahirana hari n’igihe umugezi wuzura ukakirenga ku buryo hari abo mu muryango we bahitanwe amazi yahitanye.
Ati “icyo kiraro umugezi uruzura ukakirenga ku buryo wanyiciye ba data wacu unica basaza banjye, ukaba umaze kutwikira abantu benshi cyane hariya mvuka bugacya tugasanga imirambo yagiye kubera umugezi, kandi noneho no kujya mu Gakenke tugomba kuzenguruka kandi twakagombye kunyura hano tukagerayo bitaturuhije”.
Anastase Munyemana nawe utuye mu kagari ka Gisiza asobanura ko kuba ikiraro cya Cyakika kidakoze bituma bamara igihe kirekire mu ngendo mu gihe bashatse kugera mu isantere ya Gakenke, kandi bakaba ntako batagize ngo bagikore ku buryo yemeza ko cyarenze ubushobozi bwabo.
Ati “twagerageje mu minsi yashize gushyiraho ikiraro, tugashyiraho ikiraro amazi akagitwara, turacyafite ingufu nkeya zo kugira ngo tube twakora ikiraro cyitatwarwa n’amazi”.

Iki kiraro mbere ngo cyari cyubatswe na Cartas ariko amazi aza kuba menshi aragitwara, ku buryo kuva cyatwarwa n’amazi hashize imyaka ibarirwa mu 10 ari abaturage bagerageza kubaka ikingana n’ubushobozi bwabo n’ubwo bavuga ko bidahagije.
Ubwo umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Aimée Bosenibamwe yasuraga Umurenge wa Muyongwe kuwa 25/11/2014 yagaragarijwe impungenge abaturage batewe n’ikiraro cya Cyakika maze asobanura ko gukora ibiraro bisaba amikoro atari macye, gusa ariko ngo agiye kubakorera ubuvugizi nk’uko yabisobanuye.
Ati “ibiraro birahenze ntabwo ari ibintu byoroshye kandi umugezi ubwawo ni umugezi munini cyane birasaba ubundi buvugizi bukomeye cyane ku buryo tuzakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo na none abaturage barusheho guhahirana na bagenzi babo batuye mu Murenge wa Muhondo ndetse na Rushashi”.
Umurenge wa Muyongwe utuwe n’abaturage basaga 15, abarenga 97% batunzwe n’ubuhinzi gusa ariko bakaba bataragira uburyo bworoshye bwo kugeza ku masoko baturanye imyaka yabo bitewe n’iki kiraro.

Abdul Tarib
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|