Muyira: Abaturage baruhutse urugendo runini bakoraga bajya kuvoma

Mu rwego rwo kubungabunga imibereho myiza y’abaturage, ku wa 29 Mata 2015, umuryango wa Croix-Rouge y’u Rwanda wamurikiye abaturage umuyoboro w’amazi ureshya n’ibirometero 13 mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza.

Abagore n’abana ari nabo ngo bagira uruhare runini mu kujya gushaka amazi bariruhukije babonye amazi meza ageze mu mudugudu wabo.

Mukamana Francine yagize ati “Turishimye cyane kuba tubonye amazi hafi, ndashima Croix-Rouge ku bw’iki gikorwa kitagereranywa, kuko ituvunnye amaguru kandi ikaduha amazi meza akenewe buri munsi”.

Abaturage baruhutse urugendo rurerure bakoraga bajya gushaka amazi nayo atari meza.
Abaturage baruhutse urugendo rurerure bakoraga bajya gushaka amazi nayo atari meza.

Mparirwa Yohani, umwe mu begerejwe amazi meza nawe avuga ko babonye igisubizo kuko bavomaga umugezi witwa Nyarugogo mu birometero 5 kandi ari ibiziba.

Mu gikorwa cyo gutaha uyu muyoboro w’amazi, Prezida wa Croix-Rouge y’u Rwanda, Dr. Nzigiye Bernard yasabye abaturage kuyafata neza kubera ko azabafasha kwirinda indwara ziterwa n’umwanda.

Yanashimye Leta y’Ubuyapani kubera inkunga yateye Croix-Rouge y’u Rwanda itanga miliyoni 54 z’amafaranga y’u Rwanda, none umushinga ukaba urangiye abaturage babonye amazi nk’uko bari barabisezeranyijwe.

Uyu muyoboro wubatswe ku bufatanye bwa Croix Rouge y'u Rwanda n'Ubuyapani.
Uyu muyoboro wubatswe ku bufatanye bwa Croix Rouge y’u Rwanda n’Ubuyapani.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdalah yashimiye Croix-Rouge y’u Rwanda na Ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda kubera inkunga badahwema gutera u Rwanda, by’umwihariko Akarere ka Nyanza.

Yanasabye abaturage gufata neza ibikorwaremezo bahawe bakirinda icyo ari cyo cyose cyabyangiza, ndetse bagakoresha ayo mazi mu kugira isuku ntihazongere kuboneka abantu bagira umwanda n’indwara ziwuturukaho, bitwaje kutagira amazi meza.

Uyu muyoboro utashywe ni uwa gatatu wubatswe na Croix-Rouge y’u Rwanda mu Karere ka Nyanza. Ibiri yubatswe mu Murenge wa Muyira n’undi wubatswe mu Murenge wa Kibirizi.

Inkuru dukesha Croix-Rouge y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka