MUTIMAX igiye gutanga amashanyarazi ku miryango nyarwanda igera kuri miliyoni

Kompanyi yitwa NOTS Solar Lamps Ltd, ku itariki ya 02 Nyakanga 2019 yagiranye amasezerano na Guverinoma y’u Rwanda yo kugeza ku ikubitiro amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku miryango ibihumbi ijana (100,000) ituye mu bice by’icyaro.

Iyo Kompanyi kandi yiyemeje gutangiza mu Rwanda uruganda rukora ibikoresho byifashishwa mu gukwirakwiza bene izo ngufu zikomoka ku zuba.

Mu Rwanda, imiryango ibarirwa muri miliyoni imwe n’ibihumbi magana icyenda (1,900,000) ntigira amashanyarazi mu ngo. Imyinshi muri iyo miryango ni iri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe. Abagize iyo miryango usanga bifashisha udutara duto twitwa ‘udutadowa’ dukoresha peteroli na buji kugira ngo ibone umucyo mu gihe cy’umwijima. Iyo miryango kandi ihura n’ikibazo cyo kubona umuriro wa telefoni kuko biyisaba gukora urugendo ikerekeza ku dusanteri aho babasha gushyirishamo umuriro muri telefoni ndetse bakanishyura iyo serivisi.

Umushinga wa MUTIMAX uje ari igisubizo kuri imwe muri iyo miryango kuko ugiye kugeza amashanyarazi kuri iyo miryango. Iyo miryango izasabwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda 525 ku cyumweru, bivuze ko ikiguzi cy’ayo mashanyarazi cyose kingana n’ibihumbi mirongo itanu na bibiri na magana atanu (52,500 Frw), abashaka ayo mashanyarazi bakaba bashobora kwishyura macye macye mu gihe cy’ibyumweru ijana.

Ubu buryo bwo kwishyura bwa MUTIMAX bukoresha amatara atatu, bukaba ari bwo bwa mbere buboneka ku isoko buhendutse kandi bworohereza abakiliya kwishyura. Imiryango yahisemo gukoresha ubu buryo kandi ihabwa garanti (warranty) y’imyaka itatu mu gihe ubusanzwe garanti itajya irenza imyaka ibiri.

Kompanyi ya NOTS Solar Lamps Ltd iteganya ko abazajya barangiza kwishyura ikiguzi cy’ayo mashanyarazi nyuma y’ibyo byumweru ijana bazajya bahabwa inyongera y’umuriro w’ubuntu w’amashanyarazi.

Iyo kompanyi kandi ifitanye imikoranire na Airtel Rwanda, izatuma abazagura ayo mashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bazoroherezwa kwishyura buri cyumweru ya mafaranga 525 bifashishije uburyo bwa Airtel Money.

Uburyo bwa MUTIMAX ku munsi bushobora gutanga ingufu zakwifashishwa mu gucana amatara atatu yo mu nzu mu gihe cy’amasaha atandatu. Bushobora no gufasha Radio kuvuga mu gihe cy’amasaha atandatu ndetse bukanatanga n’umuriro muri telefoni wakoreshwa mu gihe cy’amasaha ane.

Kompanyi ya NOTS Solar Lamps Ltd ivuga ko ubu buryo butanga icyizere cyo guteza imbere imiryango igasirimuka kuruta uko yari ibayeho mu buzima bwo gukoresha agatadowa.

Kompanyi ya NOTS Solar Lamps Ltd irateganya gukoresha amafaranga abarirwa muri miliyari 18 ikaba iteganya gukorana n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye barimo na Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD) kugira ngo igere ku ntego zayo zo gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage no gutangiza uruganda mu Rwanda rukora ibikoresho byifashishwa mu gukwirakwiza izo ngufu zikomoka ku zuba.

Umuyobozi mukuru wa NOTS Solar Lamps Ltd witwa Bart Hartman avuga ko ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda iyo kompanyi ifite intego yo gukoresha izo miliyari 18 z’Amafaranga y’u Rwanda mu kugeza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku miryango igera kuri miliyoni bitarenze mu mwaka wa 2022.

Kompanyi ya NOTS isanzwe ikorera no mu bindi bihugu bitandukanye bya Afurika, ikaba iteganya ko izaba imaze kugeza amashanyarazi y’imirasire y’izuba ku ngo zibarirwa muri miliyoni 125 zo hirya no hino muri Afurika, ibyo bikazaba byagezweho bitarenze mu mwaka wa 2025.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

muge mubiyana mugihe gito

alias yanditse ku itariki ya: 16-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka