Musanze: Umunyabukorikorikazi akora ibikoresho byo murugo mu bisigazwa by’impapuro n’ibirere akinjiza ibihumbi 200
Ujeneza Germaine ni umubyeyi ukiri muto utuye mu Kagali ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza ho mu Karere ka Musanze ariko atandukanye n’abandi kubera ubuhanga bwe mu bukorikori. Akora imitako n’ibikoresho bitandukanye mu bibabi by’imigori, impapuro n’ ibirere ngo akinjiza ibihumbi 200 ku kwezi.
Uyu Ujeneza yize amashuri yisumbuye atanu mu myuga mbere ya 1994 ntiyabasha kurangiza, ngo yigiriye inama yo kubyaza umusaruro ubuhanga yari asangamwe mu bukorikori ahanga igitebo gishyushya ibiryo amasaha 12 n’ururabo yakoze mu bibabi by’ibigori bimuhesha igihembo n’umwanya wa mbere mu Karere ka Musanze.

Ibi byamubatsemo icyizere cyo kurushaho gukora akiteza imbere kandi akagira n’icyo amarira abandi bantu maze ashinga ishuri riciriritse ryigisha ubukorikori n’ubudozi yise “Iriba ry’Ubumenyi.”
Mu bisigazwa by’impapuro, afatanyije n’abanyeshuri akoramo ibikoresho bitandukanye bikenerwa mu rugo nk’ameza, indobo, amasaro, igikoresho cyifashishwa mu kugorora abantu bafite ikibazo cy’ingingo n’ibindi. Ngo afite gahunda mu minsi iri imbere kuzakora n’intebe mu mpapuro.

Uretse impapuro, Ujeneza ugaragaza ubuhanga buhambaye mu bukorikori, akora imikandara, inkweto n’amaherena mu birere. Ubuhanga bwe bwe ntibugarukira aho gusa, ibibabi by’ibigori bikunda kugaburirwa amatungo we abibyazamo imitako inyuranye.
Mu gihe abandi banyabukorikori bataka ko babura ibikoresho cyangwa bihenda we ntahura n’icyo kibazo, ngo ibikoresho byinshi abibona hafi kandi ku giciro gito cyangwa ku buntu kuko ntacyo baba babikoresha uretse ibirere.

Ako kazi akora buri munsi kamwiriza amafaranga atari make. Mu bihumbi 200 yinjiza ariko ngo asigarana nk’ibihumbi 80 nyuma yo kwishyura inzu n’abakozi.
Yagize ati: “iyo byagenze neza, amafaranga ni nk’ibihumbi 200 ariko iyo maze guhemba abakozi, nkishyura inzu nanjye nkigenera umushahara …amafaranga asigara nk’inyungu ni ibihumbi 80.”
Aya mafaranga yagiriye akamaro umuryango we, yunganiye umugabo we bashakanye afite impamyabumenyi ya A2 gukomeza kaminuza none ubu yararangije. Amara impungenge abantu bifuza gukoresha ibyo bikoresho kuko biraramba ikibanze ngo ni ukubifata neza.

Mu ishuri rye “Iriba ry’ubumenyi” afite abanyeshuri 15 biga ubukorikori, batandatu biga kudoda kandi afite n’itsinda ry’abagore 30 yigishiriza ahandi ubukorikori. Yongeraho ko yashinze iryo shuri agamije gusangiza n’urubyiruko ubumenyi afite kugira ngo buzabagirire akamaro.
Ati “Ni ho naje gufata icyemezo cyo kuvuga ngo ba bana baze bige mbahe bwa bumenyi ngire umurage mwiza ku gihugu ngire umurage mwiza ku miryango yabo.” Uko ni ko Ujeneza Germaine yabishimagiye.
Iyo ugeze kuri iryo shuri rikorera ku muhanda ugana ku Ishuri rikuru ry’Amahoro rya Nyakinama uhasanga abanyeshuri abenshi muri bo ni abakobwa barimo kwerekerwa uko bakora ibikoresho bitandukanye.

Uwineza Marie Claire w’imyaka 19 ni umunyeshuri kwa Ujeneza Germaine ahamya ko ibyo yize amaze kubimenya byatangiye no kumuteza imbere, aho yagize ati: “ yatwigishije ibintu byose none natwe tumaze kubimenya cyane. Twitejeje imbere ntabwo murugo tugisaba amavuta, umwambaro nshaka cyangwa urukweto rwiza kuko maze kwiteza imbere.”
Undi witwa Dusabemariya Triphonie nawe ufite imyaka 19 yunzemo agira ati: “ uyu mwuga uteza imbere nko ku munsi ninjiza ibihumbi bitatu kuko mva hano nkora ibisa nkabyo murugo.”
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ibi bintu mutugezaho,mutwereka abantu babashije kwihangira imirimo nibyiza cyane,nge nshaka mumpe nimero yuwo mudamu wa Musanze ukora ibikoresho mubisigazwa by’impapuro.ariko n’abandi mujye mutwereka adress zabo kugirango natwe tubagane baduhe kuri ubwo bumenyi.MURAKOZE.nimero yange ni0786425684