Musanze: Kwishyira hamwe k’urubyiruko niko kuzatuma rushobora gukorana n’ibigo by’imari
Urubyiruko rwo mu karere ka Musanze rurakangurirwa kwibumbira mu mashyirahamwe no kwitabira kwizigamira mu bushobozi bwarwo, kugira ngo bagire icyo bageraho kandi n’ibigo by’imari bibagirire ikizere babashe kubona inguzanyo zo kwiteza imbere.
Ibi babisabwe n’umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Musanze Andrew Mpuhwe Rucyahana, ubwo bari mu nteko rusange y’urubyiruko ku rwego rw’akarere yateranye kuri uyu wa 04 Kamena 2015.

Rucyahana yavuze ko kugira ngo ibyo bigerweho, urubyiruko rugomba guhindura imyumvire yo kuba nyamwindegaho rugahuriza imbaraga zabo mu makoperative. Yasobanuye ko ikibazo cy’ingwate gikunda kubabera imbogamizi mu kubona inguzanyo muri banki kizaba gikemutse.
Ingwate urubyiruko rusabwa n’ibigo by’imari ni ntoya cyane bitewe n’uko Leta ibinyujije mu Kigo cya BDF ibishingira ku gipimo cya 75% na bo bakishakira 25%. Aya mahirwe leta yashyizeho yiyongeraho n’uko leta ibatera inkunga ya 25% ku mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi.

Icyakora iterambere urubyiruko rwifuza ngo ntirwarigeraho rutirinze ibiyobyabwenge no gushukwa ku bakobwa bagabashorwa mu ngeso z’ubusambanyi, bagakurizamo gutwara inda zitifuzwa bakiri bato.
Umutesi Providence, umwe bitabiriye iyi nteko rusange agira inama abandi bakobwa, kugira intego y’icyo bashaka kugeraho n’imyitwarire iboneye kugira ngo bazavemo abagore beza bizihiye igihugu cy’u Rwanda.
Muri iyi nama kandi imirenge yose yamuritse uko yashyize mu bikorwa imihigo yahize, igaruka cyane cyane ku gukangurira urubyiruko kwibumbira mu mashyirahamwe, kwizigamira mu matsinda, kuremera abatishoboye no kwitabira gahunda yo gusirimurwa n’ibindi.
Umurenge wa Rwaza ni wo wahize iyindi uhembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100. Turatsinze Phocas, Perezida w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko muri uwo murenge yatangaje ko imihigo biyemeje yose bashyize mu bikorwa.
Yongeyeho ko amatsinda abiri bakoze yizigamiye ibihumbi 720, bakora uturima tw’ibikoni 45 banubakira inzu umukecuru utishoboye, bagiye kumusakarira no kumukingira mu bihumbi 288 byakusanyijwe n’urubyiruko rwo mu Murenge wa Remera.
Komite y’Inama y’igihugu y’urubyiruko y’akarere yitegura kurangiza manda yayo ngo irishimira n’urubyuruko rukaba rwitabira ku bwinshi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
kwibumbira mu mashyirahamwe birafasha cyane kuko n;inyungu igerwaho byihuse