Musanze: Kuvugurura inyubako zishaje biracyari inzozi kuri bamwe (Amafoto)

Mu Mujyi wa Musanze rwagati utwinshi mu duce nk’ahitwa muri Tête à gauche, mu Ibereshi, mu Kizungu n’ahandi, hagaragara inzu zishaje zituwemo, izitagituwe n’izindi zigenda zisaza zitaruzura. Hari abavuga ko kutazisana cyangwa kuzisimbuza izindi byababereye ikibazo cy’ingutu, kubera kutabibonera ubushobozi.

Ahitwa mu Ibereshi hari aho usanga inzu zimaze igihe
Ahitwa mu Ibereshi hari aho usanga inzu zimaze igihe

Uwitwa Nyirasherezo. ni umwe mu batuye mu nzu bigaragara ko ishaje cyane, yubatswe mu mwaka w’1959.

Agira ati “Ni byo koko irashaje, ariko se nayivugurura mpereye he? Ko nta bushobozi mfite? Mpatuye kuva cyera, mbona abafite amajyambere n’amafaranga baza bakubaka amazu agezweho iruhande rwanjye, ntabwo nanze kugera ikirenge mu cyabo, ariko simfite ubushobozi na mba”.

Uretse inzu z’abaturage bigaragara ko zimaze igihe, hari n’izindi z’ibigo bya Leta zituwemo n’izo batagituyemo.

Ahitwa mu Kizungu ni hamwe mu hagaragara inzu z’uruganda Sopyrwa. Hari n’ibigo by’amashuri bifite inyubako zubatswe mbere y’1957 cyangwa nyuma yaho gato.

Inyinshi mu nyubako z'ishuri rya Ecole des sciences de Musanze ni izo mu 1957
Inyinshi mu nyubako z’ishuri rya Ecole des sciences de Musanze ni izo mu 1957

Padiri Nikwigize Florent, Umuyobozi wa Ecole des Sciences de Musanze, kimwe mu bigo byubatswe hambere kiri mu bice by’Umujyi wa Musanze, avuga ko batangiye gahunda yo gukusanya amafaranga yo gusimbuza zimwe mu nyubako z’iki kigo, gusa ngo inzira iracyari ndende.

Yagize ati “Ikigo cyacu kiri mu byubatswe hambere kuko ari icyo mu mwaka w’1957. Hari inyubako zikorerwamo z’icyo gihe, twatangiye kuzigama ubushobozi twaheraho dusimbuza izo nyubako, ariko urebye ayo dukeneye arenga miliyoni 400 mu gihe tumaze kuzigama miliyoni 30 gusa y’icyo gikorwa.

Dukomeje iyo gahunda ari nako duhanze Leta amaso, ngo natwe iduhuhiremo, turebe uko mu gihe kiri imbere ahagaragara inyubako zishaje zizaba zarasimbuwe”.

Mu Mujyi wa Musanze hari abatangiye kuzamura inyubako zirimo n’amagorofa y’ubucuruzi, izo guturamo zisimbura izari zishaje, ariko abenshi ni abahitamo kwigira mu nkengero z’uyu mujyi.

Hari abavuga ko nta bushobozi bafite bwo gusana inzu zashaje
Hari abavuga ko nta bushobozi bafite bwo gusana inzu zashaje

Andrew Rucyahana Mpuhwe, Umuyobozi w’aka Karere wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, akangurira abaturage kubahiriza ibyateganyijwe mu gishushanyo mbonera, aho bibaye ngombwa bagakora imishinga y’ubwubatsi buhuriweho, kugira ngo babone uko bagana n’ama banki abaha inguzanyo bashobora gushora mu bwubatsi.

Ku bafite ibibazo by’amikoro macye bakeneye kuvugurura izo batuyemo cyangwa kuzisimbuza, yabasabye kugana ubuyobozi bukabaha ubujyanama.

Yagize ati “Abaturage bacu bagenda bumva uruhare rwabo mu kunoza no guteza imbere uyu mujyi binyuze mu kubaka inzu, zaba iz’ubucuruzi n’iziturwamo zigezweho.

Ku birebana n’amagorofa manini yo gukoreramo ubucuruzi yo biragoye ko umuntu umwe yabikora wenyine atishyize hamwe n’abandi, ni yo mpamvu dushishikariza abantu guhuza amaboko, kuko hari ingero nyinshi z’ababikoze bikaba biri kubabyarira inyungu.

Rucyahana asaba abantu kwishyira hamwe kugira ngo babashe kubaka inyubako z'ubucuruzi nini zigezweho
Rucyahana asaba abantu kwishyira hamwe kugira ngo babashe kubaka inyubako z’ubucuruzi nini zigezweho

Abaturage badafite amikoro ahambaye, ntitwanezezwa no kubona batuye mu mazu agiye kubagwaho. Tubagira inama zo gutura ahajyanye n’ubushobozi bwabo, uwifuza gusana aho atuye akatugana, tukamwereka amabwiriza ariho yakurikiza mu gusana cyangwa gusimbuza inyubako ariko adakomeje gutura mu buryo budasobanutse”.

Uyu muyobozi yongeraho ko bakomeje gahunda yo kwagura umujyi hakwirakwizwa imihanda, amazi meza n’imiyoboro y’amashanyarazi bizanoza imiturire y’aka Karere kari ku rutonde rw’utwunganira Umujyi wa Kigali.

Andi mafoto:

Ahitwa mu Kizungu hari amazu menshi atagituwe kubera gusaza, hakaba n'ayo batuyemo atakijyanye n'igihe ugereranyije n'agaciro k'aho yubatswe
Ahitwa mu Kizungu hari amazu menshi atagituwe kubera gusaza, hakaba n’ayo batuyemo atakijyanye n’igihe ugereranyije n’agaciro k’aho yubatswe
Hari inyubako nziza zizamurwa mu duce turimo izashaje
Hari inyubako nziza zizamurwa mu duce turimo izashaje
Mu mujyi rwagati hari aho usanga amazu yubatswe none arinze asaza beneyo batarayarangiza
Mu mujyi rwagati hari aho usanga amazu yubatswe none arinze asaza beneyo batarayarangiza
Mu mujyi wa Musanze hari ahari kuzamurwa amagorofa asimbura ashaje
Mu mujyi wa Musanze hari ahari kuzamurwa amagorofa asimbura ashaje
Usanga hari n'ayarengewe n'ibyatsi kubera kutagira abayitaho
Usanga hari n’ayarengewe n’ibyatsi kubera kutagira abayitaho
Izi nyubako zishaje zisakajwe amategura ni agakiriro ka Musanze
Izi nyubako zishaje zisakajwe amategura ni agakiriro ka Musanze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka